Polisi yataye muri yombi uwari utwaye mu ivatiri inzoga zitemewe

Turikumwe Emmanuel bakunze kwita Macati yatawe muri yombi ku wa kabiri tariki 31 Werurwe 2020, nyuma yo gufatwa atwaye amajerekani 10 yuzuye inzoga zitemewe bakunze kwita ‘inkorano’ mu modoka ye y’ivatiri.

Iyi modoka y'ivatiri y'uwitwa Turikumwe Emmanuel yafatiwemo ibijerekani 10 by'inzoga z'inkorano
Iyi modoka y’ivatiri y’uwitwa Turikumwe Emmanuel yafatiwemo ibijerekani 10 by’inzoga z’inkorano

Ibi byabereye mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze hafi y’aho asanzwe afite akabari gacuruza inzoga, bigakekwa ko ari na ho yari azijyanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alex Rugigana, avuga ko abaturage babahaye amakuru ko uyu mugabo amaze iminsi atunda inzoga z’urwarwa rw’inkorano akoresheje iyi modoka.

Yagize ati: “Abaturage baduhaye amakuru, batubwira ko uyu mugabo amaze iminsi atunda izo nzoga mu modoka ye y’ivatiri, akazijyana kuzigurishiriza muri iyo centre. Ubwo twamufataga nabwo yari atwayemo ibijerekani 10, bitanu muri byo yari yabishyize inyuma aho abantu bicara, ibindi bijerekani bitanu yabishyize muri butu y’imodoka”.

Yongeraho ko muri iyi minsi hari abantu bacunga ku jijo inzego z’umutekano n’ubuyobozi, bagatunda inzoga muri ubu buryo, benshi bakazijyana kuzicururiza mu ngo zabo kandi bitemewe.

Yagize ati: “Ubundi izi nzoga ntizemewe, kuko ziba zakozwe mu buryo butujuje ubuziranenge, hashize igihe tubibuza abazikora n’abazitunda ko ibi bitemewe. None kongeraho kuzitunda muri iki gihe abantu basabwa kudafungura utubari, benshi bize amayeri yo kujya kuzicururiza mu ngo zabo. Ibi ntituzabyihanganira, tuzajya tubafata tubibaryoze”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru akomeza avuga ko uwo munsi mu Karere ka Musanze Polisi yataye muri yombi undi witwa Nzaramba Olivier bakunze kwita Kamasa, na we wari utwaye ibijerekani bitanu byuzuye inzoga z’inkorano ku igare. Aba bombi bujuje umubare w’abantu batandatu bamaze gutabwa muri yombi mu Karere ka Musanze; bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busogo n’iya Muhoza, bakurikiranyweho gukora ibi bikorwa bitemewe, ubu RIB ikaba iri kubakoraho iperereza.

Izafashwe zose zashyizwe hamwe ziramenwa
Izafashwe zose zashyizwe hamwe ziramenwa

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yashimye Abaturage batanze amakuru kugira ngo abakekwaho gutunda inzoga z’inkorano bafatwe, asaba n’abandi kuboneraho kujya bagaragaza ababangamira umudendezo wa rubanda.

Yagize ati: “Muri iki gihe dukeneye amakuru y’Abaturage mu bufatanye dusanganywe kugira ngo ababangamira umudendezo wabo bafatwe bahanwe. Kuko abacuruza izi nzoga zisanzwe n’ubundi zaramaganwe na mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyaduka. Ubu hari abari kwiga amayeri yo kwimurira utubari mu ngo zabo, akaba ari ho bazicururiza. Ibi bifatwa nk’icyaha cyo kurenga ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe avuga ko utubari muri rusange dufunga muri iki gihe turi gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo”.

Ibi bijerekani byose uko ari 15 byarimo litiro 375 z’inzoga z’inkorano(urwagwa), zikaba zarahise zimenwa ku bufatanye bw’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iz’umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka