Polisi yatangiye kwifashisha imbwa mu guhashya ibiyobyabwenge

Polisi y’igihugu yakoze umukwabo wo gusaka ibiyobyabwenge mu mamodoka atandukanye hifashishijwe imbwa ziba zarigishijwe gusaka ibiyobyabwenge [sniffer dogs]. Iki gikorwa cyahereye mu karere ka Kayonza nka kamwe mu turere tuza ku isonga mu gufatirwamo ibyobyabwenge bihanyuzwa bijyanwa mu mujyi wa Kigali.

Tariki 17/01/2012, izi mbwa zasatse imodoka zitwara abagenzi n’izitwara imizigo. Kuba nta hantu hazwi hahingwa urumogi mu Rwanda nibyo bituma hakemangwa imodoka zitwara ibintu n’abantu bava mu bihugu bituranye n’u Rwanda nka Uganda na Tanzaniya, ahakekwaho kuba ari hamwe mu hantu haturuka ibiyobyabwenge bizanwa mu Rwanda.

Kugeza tariki 19/01/2012, mu karere ka Kayonza habarurwaga abantu umunani bari mu maboko ya polisi bagiye bafatanwa ibiyobyabwenge mu mamodoka babijyana mu mujyi wa Kigali. Mu gitondo cya tariki 19/01/2012, polisi mu karere ka Kayonza yataye muri yombi babiri bafatanywe ibiro 30 by’urumogi bari bajyanye i Kigali.

Umwe yafashwe ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo, undi afatwa saa moya, kandi bose bafatirwa mu modoka zitwara abagenzi. Mu cyumweru gishize polisi yari yataye muri yombi umwana w’imyaka 15 wiga mu mashuri abanza afatanwa ibiro 20 by’urumogi arujyanye mu mujyi wa Kigali. Uyu mwana yavuze ko ari uwari wamuhaye ikiraka cyo kurumugereza i Kigali akamwishyura amafaranga 5000.

Imbwa zinasaka mu modoka abantu bavuyemo.
Imbwa zinasaka mu modoka abantu bavuyemo.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Supt. Theos Badege, yavuze ko abakomeza kwishora mu bucuruzi bw’urumogi n’ibiyobyabwenge bari gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuko polisi, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage muri rusange bahagurukiye guhashya abacuruza ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Ingaruka zo gucuruza ibiyobyabwenge zigaruka kuri banyir’ukubicuruza. Ndabagira inama yo kubivamo bagashaka ibindi bintu byiza bakora, bitaba ibyo tuzabafata tubashyikirize ubutabera babiryozwe”.

Kuba polisi ikomeza gushyira ingufu mu guta muri yombi abacuruza ibiyobyabwenge ngo bijyanye na kampanye [campagne] yo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka