Polisi yatangije ubukangurambaga bwitezweho kugabanya impanuka zo mu muhanda

Urugendo rutangiza ubwo bukangurambaga rwatangiriye ku Gishushu kuri RDB, abarwitabiriye berekeza kuri stade Amahoro, bwitabirwa cyane cyane n’abakoresha ibinyabiziga biganjemo abamotari.

Ubwo bukangurambaga ’Gerayo amahoro’ buzamara umwaka bukaba bwitezweho kugabanya impanuka ho 30%.

Mu izina ry’abamotari, Théoneste Ndungutse, yasabye bagenzi be bakoresha umuhanda batwara ibinyabiziga gufata ingamba ebyiri z’ingenzi zirimo kwirinda impanuka ziterwa n’ibinyabiziga batwara no kwirinda ruswa.

Yagize ati "Nk’iyo uha umupolisi ruswa ni uko hari ikosa uba wishinja. Iyo ugiye gukoresha controle technique ugatanga ruswa ni uko uzi ikibazo ikinyabiziga cyawe kiba gifite kandi gishobora guteza impanuka yahitana abantu."

Umuyobozi wa Polisi Wungirije ushinzwe Ibikorwa bya Polisi, CP Felix Namuhoranye, yavuze ko muri 2018, mu Rwanda impanuka zahitanye abantu 465 zikomeretsa 654 mu gihe impanuka zo mu muhanda ku isi zahitanye abasaga miliyoni.

CP Namuhoranye na we yavuze ko mu biza ku isonga mu guteza impanuka harimo ruswa, yaba ihabwa abapolisi ku muhanda no muri controle technique.

Ati "Ruswa uhawe ugatanga icyangombwa ku kinyabiziga kitujuje ubuziranenge iteza impanuka zihitana ubuzima bw’abantu."

CP Felix Namuhoranye
CP Felix Namuhoranye

Mu ngamba yavuze harimo kongera imbaraga mu mutekano wo mu muhanda na camera zigenzura imikoreshereze y’umuhanda.

Ati "Bizadufasha kugabanya impanuka n’ubwo namwe iryo koranabuhanga rizabafasha mu zindi serivisi."

CP Namuhoranye yavuze ko bagiye kongera amahugurwa mu bakoresha imihanda, kongera imihanda aho ari mito ariko by’umwihariko hakabaho ingamba zo kurandura ruswa.

Yavuze kandi ko mu mwaka ushize abapolisi 77 bo mu ishami ryo mu muhanda birukanywe bazira ruswa, mu gihe abakoresha ibinyabiziga 160 na bo batawe muri yombi bafatiwe mu cyuho baha abapolisi bo mu muhanda ruswa.

Ati "Impanuka ibaye ihitana ubuzima bwawe wowe utwaye ikinyabiziga, ihitana ubuzima bw’uwo utwaye, cyangwa igahitana ubuzima bw’uwo mufitanye isano."

CP Namuhoranye yavuze ko kubera ko bagenzuye bagasanga icyumweru kimwe cy’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda bugabanya impanuka hejuru ya 40%, biyemeje gutangira ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 (umwaka wose) kugira ngo bashobore kurangiza ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda.

Iki cyumweru Mpuzamahanga cyo kuzirikana umutekano wo mu muhanda gifite insanganyamatsiko igira iti "Ubuyobozi bwimakaza umutekano wo mu muhanda."

Jean de Dieu Uwihanganye ushinzwe ubwikorezi muri MININFRA
Jean de Dieu Uwihanganye ushinzwe ubwikorezi muri MININFRA

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) ushinzwe ubwikorezi, Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko mu Rwanda hafi umuntu umwe ku munsi ahitanwa n’umpanuka abagera hafi muri bane ku munsi bakamugazwa n’impanuka.

Ati "80% by’impanuka mu Rwanda ziterwa n’imyitwarirere y’abatwara ibinyabiziga."

Minisitiri Uwihanganye yavugaga ko akenshi biterwa n’ibinyabiziga bifite ibibazo, abatubahiriza amategeko yo mu muhanda, kurenza umubare w’abo batwaye, n’ibindi.

Yavuze ko ibyumweru 52 biyemeje by’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda byazarangira bugeze ku ntego yo kugabanya impanuka zo mu muhanda ku kigero cya 30% nibura.

Ati "Turabasaba ubufatanye kugira ngo tuzagabanye impanuka zo mu muhanda ku kigero cya 30% uyu mwaka."

Icyegeranyo cya OMS cyo muri 2015 kigaragaza ko buri mwaka ku isi ababarirwa muri miliyoni imwe n’ibihumbi 200 buri mwaka bahitanwa n’impanuka mu gihe ababarirwa muri 50 bazikomerekeramo.

Mu myitwarire iteza impanuka Minisitiri Uwihanganye yavuze harimo kutubahariza inzira z’abanyamaguru, no kunyuranaho kw’ibinyabiziga nta gushishoza.

Yavuze ariko ko imyitwarire y’abanyamaguru na yo iri mu mpamvu biyemeje ubukangurambaga bw’ibyumweru 52.

Ubukangurambaga bwitabiriwe n'abatwara ibinyabiziga biganjemo abamotari
Ubukangurambaga bwitabiriwe n’abatwara ibinyabiziga biganjemo abamotari

Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka