Ibisabwa na Polisi mu rwego rwo gucunga umutekano ku rusengero

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ko insengero zose hirya no hino mu Gihugu zigomba gucungirwa umutekano w’abazisengeramo igihe cyose.

Hari insengero bamwe basengeramo nyamara ziteye impungenge z'umutekano ku bazisengeramo (Ifoto yo mu bubiko)
Hari insengero bamwe basengeramo nyamara ziteye impungenge z’umutekano ku bazisengeramo (Ifoto yo mu bubiko)

Mu by’ingenzi bisabwa urusengero, hari ibikoresho bisaka ibinyabiziga n’abantu, bikareba niba batinjiranye ibintu bishobora kwifashishwa nk’igikoresho cyakomeretsa abantu, hagasabwa na kizimyamoto n’utwuma tuburira abantu mu gihe hagiye kubaho inkongi, ndetse n’uburyo bukumira urusaku.

ACP Rutikanga avuga ko izi ngamba zidasabwa gusa insengero, kuko n’izindi nyubako zihuriramo abantu benshi, zaba ibigo bya Leta n’iby’abikorera nk’amabanki, amasoko n’inzu ziberamo imyidagaduro, na byo bigomba kugira ubu buryo bwo kubungabunga umutekano w’abantu.

Ibikoresho bisaka imodoka, abantu n’ibyo bitwaje

Mu kiganiro ACP Rutikanga yagiranye na Kigali Today, yagize ati "Ahantu hose hahurira abantu benshi bari hamwe, bitegetswe ko abo bantu bagomba gusakwa, n’ibinyabiziga bihinjiye bigasakwa nk’uko bikorwa mu nyubako za Leta n’amazu (manini) y’ubucuruzi."

Ati "Ibyo bintu rero bisabwa, ni biriya byuma unyuramo bikareba niba nta cyuma umuntu yitwaje, niba ari ikofi irimo urwembe, urushinge cyangwa ikindi umuntu yakwitwaza, ariko ibaze nawe uramutse ubonye umuntu ufite icyuma mu rusengero, ubwo waba ugisenze!"

Umuvugizi wa Polisi avuga ko ibikoresho byo gusaka bigomba kugira abantu bahuguriwe kubikoresha, bakamenya ibyagirira abantu nabi byose, harimo ibintu bityaye, ibisongoye, ibitanga umuriro n’ibindi.

Ibikumira urusaku ruva mu rusengero

Ku bijyanye no gukumira urusaku rw’imizindaro, ibicurangisho n’amajwi y’abantu mu rusengero, Umuvugizi wa Polisi asaba ko ibyo byose nta muntu uri hanze yarwo ugomba kubyumva, akaba ari yo mpamvu urusengero rugomba gushyirwamo ibirinda urusaku (soundproof).

Gusa na none amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB) yo muri 2019, asaba ko urusengero rugomba kugira ubuhumekero buhagije, atari ahantu h’imfungane.

Kurwanya inkongi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko ibikoresho byo kuzimya umuriro(kizimyamoto), na byo bigomba kuba bihari, birimo ifu yabugenewe kandi itararengeje igihe, hamwe n’abahanga mu gukoresha izo kizimyamoto babyigiye.

Mu byumba birimo intsinga nyinshi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga(servers) ho hagomba kugira kizimyamoto zikoresha(automatic), ku buryo ako gakoresho ngo kumva hagiye kwaduka inkongi kagaturika gasohora imyotsi n’imyuka izimya wa muriro.

Utwuma tuburira, imbuga ngari hanze y’urusengero, amazi menshi

Urusengero kandi rugomba kugira utwuma tumenya ko hari inkongi igiye kuba, fire&smoke detector, tukaba tubasha kuburira abantu bagasohoka mu gihe humvikanye impumuro y’umwotsi n’ibindi bintu binuka.

Abari mu rusengero kandi bagomba kugira imbuga ngari(assembly area) hanze bahungiramo mu gihe hari ikirubayemo imbere, hakaba hagizwe n’amapave iyo ari urusengero rwo mu mujyi cyangwa hari ubusitani butoshye ku nsengero zo mu cyaro.

Kugira ngo abantu basohoke bose vuba bishoboka batabyigana, birasaba ko urusengero rugira imiryango migari kandi myinshi, nk’uko ACP Rutikanga yakomeje asaba abifuza ko urusengero rwabo rwongera gufungurwa, niba rwafunzwe kubera iyo mpamvu.

Yavuze ko mu gihe kizimyamoto zije kuzimya inkongi y’umuriro, zigomba gusanga ku rusengero hari amazi ahagije zifashisha mu gihe ayo zazanye ashize zitararangiza icyazizanye.

Mu bindi urusengero rusabwa kuba rwujuje nk’uko biteganywa mu Itegeko n’amabwiriza bigenga imiryango ishingiye ku myemerere, harimo kuba urusengero ruri ku rwego rwa paruwasi rugomba kuyoborwa n’umuntu ufite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Kaminuza mu bijyanye n’iyobokamana.

Ubuyobozi bw’imirenge kandi burimo kwibutsa abafite insengero kugira ubukarabiro bukora nk’uko byariho muri COVID-19, ubwiherero buhagije, ibyemezo n’ibyangombwa bya RGB, urusengero ntirugomba kuba ari hangari cyangwa ihema, ndetse ko mu nyubako nta kindi kigomba kuba gikorerwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ndabaza insengero zitarahabwa umuriro zakoresha kamera? Cg ibisaka Imodoka ? Nakizimya Moto ngombwa? Murakoze ndi nyagatare

Karamuzi yanditse ku itariki ya: 2-08-2024  →  Musubize

Ibyuma bisaka abinjira mu nsengero???? Iki bazongere bakirebeho neza. Uti kuki? None se ku Murenge ntihahurira abantu benci, ko nta gihar? Muri gare ya Nyabugogo ko nta byuma bisaka abinjira muri gare kandi se buriya hahurira abantu bake ra?? KAMUZINZI wakoze cyane kabisa, ariko ndanabona nkuzi man.

Trigonometry yanditse ku itariki ya: 1-08-2024  →  Musubize

Murasetsa peee!ugiye gusenga bamusake!mumasoko menshi kontabyotubona?

Nestor yanditse ku itariki ya: 1-08-2024  →  Musubize

Police ikwiye kufura Kizimyamoto nyibshi kuko usanga ubutabazi bwayo ntamusaruro uhagije butanga kuberako baba baturuka kure. Buri station ya police yakagize Kizimyamoto

Emile yanditse ku itariki ya: 1-08-2024  →  Musubize

Police ikwiye kufura Kizimyamoto nyibshi kuko usanga ubutabazi bwayo ntamusaruro uhagije butanga kuberako baba baturuka kure. Buri station ya police yakagize Kizimyamoto

Emile yanditse ku itariki ya: 1-08-2024  →  Musubize

Police ikwiye kufura Kizimyamoto nyibshi kuko usanga ubutabazi bwayo ntamusaruro uhagije butanga kuberako baba baturuka kure. Buri station ya police yakagize Kizimyamoto

Emile yanditse ku itariki ya: 1-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka