Polisi yasabye abagenzi kudahishira abashoferi bakoresha telefoni
Mu bukanguramabaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakorewe mu bigo abagenzi bategeramo imodoka (gare) byose mu gihugu hose, Polisi y’u Rwanda yasabye abagenzi gufata iya mbere bakagaragaza abashoferi batwara ibinyabiziga bavugira kuri telefoni ndecyangwa bandika ubutumwa bugufi.

Mu butumwa yatanze, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ubwo yagendaga aganiriza abagenzi mu modoka zitwara abagenzi, yabasabye gutinyuka bakamenyesha polisi ko hari umushoferi uri kubashyira mu kaga k’urupfu ari kuvugira kuri telefoni ndetse anandika ubutumwa bugufi, cyangwa ari kugendera ku muvuduko ukabije.
Muri gare nkuru iri mu mujyi wa Kigali na ho yagiye yinjira muri modoka imwe ku yindi, akaganira n’abaturage abasaba kuba aba mbere kugaragaza uwabateza impanuka cyane ko ari bo baba bagerwaho n’ingaruka zikomeye zaturuka ku mpanuka, abasaba kutajenjeka ku magara yabo.

Uretse kandi muri iyi gare bakomeje no mu zindi gare nka Nyabugogo muri ubu bukangurambaga buri mu Rwanda hose muri iyi gahunda yo gukumira impanuka yitwa ‘Gerayo Amahoro’.

Mu Ntara y uburengerazuba mu karere ka Karongi ni ho iyi gahunda yabereye, yitabirwa na Guverineri w Intara y uburengerazuba Munyantwali Alphonse, wasabye abakoresha umuhanda kwirinda impanuka, avuga ko uretse abatwara ibinyabiziga, n’abagenda n’amaguru bagomba kwitonda mu gihe bakoresha umuhanda.
Umuyobozi wa Police mu Ntara y uburengerazuba CP Roger Rutikanga yavuze ko abatwara ibinyabiziga basabwa kwirinda kuvugira kuri telephone batwaye ibinyabiziga, avuga ko gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ yatanze umusaruro mu byumweru 27 imaze itangiye, kuko impanuka zagabanutse.

Mu karere ka Huye na ho ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro, bwibukijwe abashoferi n’abanyamaguru, basabwa kutavugira kuri telefoni batwaye (abashoferi), no kudashyira utwuma dutanga umuziki (écouteur) mu matwi cyangwa ngo bahugire kuri telefoni igihe bari mu muhanda(abanyamaguru).

No mu ntara y’Amajyaruguru hakomerejwe ubukangurbaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ ku bufatanye bwa Polisi na MTN.
Abashoferi bibukijwe ko bagomba kujya bibwira abagenzi kandi banagirana amasezerano y’imikorere mu rugendo, mbere yuko batsa imodoka ngo batware abagenzi.
Mu byo bagomba kwibutsa abaturage mbere y’urugendo harimo kubereka nomero bahamagaraho batabaza inzego zibishinze mu gihe shoferi atandukiriye amasezerano arimo kuvugira kuri telefoni, umuvuduko ukabije n’ibindi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|