Polisi yamutaye muri yombi azira ibicuruzwa bya magendu

Polisi ishinzwe kurwanya magendu (RPD) mu Karere ka Nyagatare, tariki 04/04/2012, yataye muri yombi umuntu wari utwaye ibicuruzwa bya magendu mu modoka. Iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yari itwaye amakarito 153 y’inzoga ya chief waragi n’amajerekani 10 ya kanyanga.

Uwo muntu ukekwaho icyaha afungiye kuri sitasiyo ya Nyagatare mu gihe ategereje gushyikirizwa ubutabera.

Aramutse ahamwe n’icyaha, yakatirwa igihano kiri hagati y’imyaka 3 n’imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 250; nk’uko bigenwa n’ingingo ya 272 na 273 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda. Ibyo bicuruzwa byo bizatwikwa.

Umuyobozi wa RPD, Supt. Emmanuel Karasi, avuga ko nubwo ibikorwa bya magendu byagabanutse ku buryo buhambaye, ishami rya polisi ryo kurwanya magendu riracyahura n’ibibazo bimwe na bimwe bya magendu.

Supt. Karasi araburira abacuruzi bishora muri magendu ko bazahomba byinshi nibafatwa kuko n’ibintu byabo bizafatirwa kandi barabikoreye igihe kirekire.

RPD yashyizeho ingamba zo kurwanya magendu, kurwanya abakwepa imisoro no kugenzura abatamenyekanisha ibicuruzwa. Ibyo byatanze umusaruro kuko mu mwaka wa 2011 miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda yinjiye ivuye mu kurwanya abakwepa imisoro.

Umuyobozi wa Polisi irwanya magendu arasaba abaturage gukomeza gukorana na Polisi batanga amakuru kugira ngo bakumire kandi bafate abantu bakora magendu mu rwego rwo kurinda ubukungu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka