Polisi yamufatanye ibiro 350 bya magendu y’amabuye y’agaciro

Ku mugoroba wa tariki ya 19 Kanama Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba yafashe uwitwa Twerekane Dieudonne w’imyaka 33. Yari apakiye amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti ibiro 350, yari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux ifite ibirango RAA 208E.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uriya mushoferi yari yakoresheje amayeri kugira ngo ajijishe ariko kubera amakuru Polisi yari ifite yaje gufatwa.

Ati “ Yabanje gupakira imifuka y’amabuye y’agaciro nyuma hejuru yayo apakiraho imifuka irimo amashu. Ariko kubera ko abaturage bari bahaye amakuru Polisi ko uwo muntu avuye gupakira amabuye y’agaciro akuye mu gihugu cya Uganda, abapolisi bahise bamufatana ariya mabuye.”

CIP Twizeyimana yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru abasaba gukomeza ubufatanye barwanya ibyaha,batangira amakuru ku gihe.

Inkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Twerekane yasobanuye ko amabuye y’agaciro yari avuye mu gihugu cya Uganda mu buryo bwa magendu agapakirirwa mu Rwanda, yavuze ko hari umuntu wari wamuhaye akazi ko kuyamujyanira mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka