Polisi yakoze umukwabu mu tubari tugurisha inzoga ku bana bari munsi y’imyaka 18
Polisi y’igihugu yakoze umukwabo wo gutahura utubari tugurisha inzoga ku bana bari munsi y’imyaka 18, aho mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki 1/8/2014, akabari kari gasanzwe kazwi nka “Lebanese Restaurant” kakuwemo abagera kuri 25 biganjemo abakobwa.
Mu tubari twose twazengurutswemo, aka kabari kiyoberanyaga ko ari resitora kagakora ninjoro niko kasanzwemo urubyiruko rwiganjemo abana bato, nk’uko Spt. Modetse Mbabazi umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yabitangarije abanyamakuru.

Yagize ati “Twatangiriye hirya no hino tugenda tureba ko muri utwo tubari hari abana bari munsi y’imyaka 18 barimo ariko twaje kubasanga aha, kubera hano hari urubyiniro (Night club) rutari ruzwi n’inzego z’ubuyobozi.
“Harimo akabari kandi ubusanzwe icyapa kiri hanze kigaragaza ko ari resitora ariko ntago twari tuzi ko harimo akabari kangana gutya! Kariya kabyiniro biriya bitabi (Shisha) byose ntago byari bizwi kandi ubundi bibujijwe kunywera itabi mu ruhame.”

Abana basanzwe muri aka kabari ni abakobwa 22 n’abahungu batatu bahise bashyikirizwa ababyeyi babo nyuma yo kugirana ibiganiro na Polisi. Polisi itangaza ko bari bambaye mu buryo butajyanye n’umuco nyarwanda, basinze, bananywa n’amatabi.
Polisi kandi itangaza ko yamaze gukora dosiye izashyikiriza ubutabera ishinja nyir’akabari kugurisha inzoga abana bari munsi y’imyaka 18, nk’uko bijyenwa n’itegeko. Polisi kandi yemeza ko ibi bikorwa bizakomeza mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Ku ruhande rwa Hassan Jamulu, nyir’aka kabari ukomoka muri Liban, atangaza ko hari ibyaha yemera ariko hakaba n’ibyo atemera, gusa ntahakana ko urubyiruko rutarageza imyaka y’ubukure rutazamo.
Yiregura avuga ko kuba yakoraga akabari n’urubyiniro atabifitiye ibyangombwa byo abyemera ariko agahakana ko nta ruhare afite mu kugurisha inzoga abato.

Ati “Njyewe ndi rwiyemezamirimo, mfite uncungira akabari, mfite abashinzwe umutekano mfite n’abakora mu kabari, none bari kumbwira ngo kuki uha inzoga abana bari munsi y’imyaka 18 kandi ntatanga inzoga ibyo sinzabyemera. Uzitanga niwe ukwiye kubibazwa.”
Gusa ibi ntibyabujije ubuyobozi bw’umurenge kuba buhagaritse aka kabari mu gihe inzego zibishinzwe zitarafata icyemezo.

Ikindi ngo si ubwa mbere uyu mugabo yihanangirizwa kwinjiza abana mu kabari ke, kuko ku rwinjiriro hariho itangazo rihamaze igihe, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimihurura.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
baca umugani mu kinyarwanda ngo umwana utari uwawe umwicisha inzoga n’itabi none ndabona naba aribyo bakoze nibarekere aho nabandi barebe ko ari bibi polisi yakoze akazi keza cyane.
Ariko uyu mu libanais bamugirira imbabazi,ariko akagendera ku mategeko ,agahagarika kwinjiza abo bana n’ibindi bibuzwa n’amategeko. Abirenzeko Akaba ariho bamuhana kuko azoba yarenze amategeko.
good good good good good, POLISI YACU NDAKWEMERA CYANEEEEEEEE? Abanyaribani birirwa batoba kinshassabakubita abanyekongo bafata kungufu utwangavu bagurisha abanyekongo nabanyetiyopiya mubucakara bushingiye kugitisina none bibeshye ko nurwanda bazarutoba bibakoraho, MUZABAHANE MWIHANUKIRIYE KUKO NDABONA BAFITE IVOGONYO, izo ngegera zigomba kubaha amategeko yigihugu cyacu
rubyiruko, twirinde ibiyobyabwenge kandi duhagurukire umurimo. bravo kuri police yakoze akzi kayo neza
Ikibazo jye mbona atari banyiri utubari, kuko ntawinjiramo amanitse irangamuntu! Ikibazo ababyeyi babo bana bo kuki bareka bagenda amajoro bajya mu tubari? Ubu nyiri akabari yabona umwanya wo gucuruza no gukora controle y’ibyangombwa???