Polisi yahaye inzu imiryango irimo abana bahohotewe
Abana babiri b’abakobwa bafashwe ku ngufu na se ubabyara n’umuryango ufite umwana wasambanyijwe na musaza we, bahawe inzu na Polisi y’u Rwanda.

Aba bana b’abakobwa ni abo mu karere ka Nyamagabe naho uyu muryango ufite umwana wahohotewe na musaza we akamutera inda afite imyaka 13, ni uwo mu karere ka Kamonyi.
Aba bana babiri basambanyijwe na se, amakuru y’iri hohoterwa ngo yamenyekanye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2016.
Nyina ubabyara avuga ko akibyumva yumvise ari amahano akabije, ubuyobozi buramufasha umugabo ashyikirizwa ubutabera.
ACP Gilbert Rwamungu Gumira uhagarariye Police mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko iyi nzu yubakiwe uyu muryango mu rwego rwo kuwufasha kugira imibereho myiza, cyane ko bari bacumbitse.

Umuryango wo mu karere ka kamonyi nawo ufite umwana wahohotewe na musaza we, uvuga ko utagiraga aho kuba, ubushobozi nabwo ari buke, bigatuma bacumbika mu nzu y’icyumba kimwe.
Ibi ngo ni nabyo byatumye uyu mwana w’umukobwa ararana na musaza we, kugera ubwo amusambanyije akamutera inda afite imyaka 13.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya yo n’abaturage “community policing”, ACP Twahirwa Celestin, avuga ko inzu bahawe, ari iyo kubafasha kugira uburyamo buhagije.
Yagize ati “Iyi gahunda yatekerejwe mu rwego rwo gushaka icyakorwa kugira ngo ibibazo nk’ibi bitazongera kuba, kandi n’uwahohotewe agire ubuzima bwiza”.
Yongeraho ko ukekwa guhohotera uyu mwana ari gukurikiranwa n’ubutabera.
Avuga kandi ko ku bufatanye n’inzego za Leta zirimo akarere na Minisiteri y’umuryango, bakaba bagomba guhangana n’ingaruka ihohotera ryateje.

Iyi miryango yahawe inzu zifite agaciro ka miliyoni 8 RWf buri imwe, n’ibikoresho by’ibanze, kandi ikazanakomeza gufashwa n’uturere aho ubushobozi bubaye buke.
Igikorwa cyo guha abahohotewe amazu yo guturamo, cyabereye mu turere twa Kamonyi, Gatsibo, Kayonza na Nyamagabe.
ACP Twahirwa arasaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana kuko ngo abenshi mu bana bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kubera uburangare bw’ababyeyi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|