Polisi yahagurukiye abantu bose bakoresha umuhanda nabi

Polisi y’igihugu iratangaza ko nubwo hashyizweho ubukangurambaga bunyuranye bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda, hakigaragara abantu bakoresha umuhanda nabi, bigakurura impanuka.

Izi moto zose zafashwe ku mugoroba wo kuwa gatandatu 20 Nyakanga 2019
Izi moto zose zafashwe ku mugoroba wo kuwa gatandatu 20 Nyakanga 2019

Byatangajwe kuri iki cyumweru 21 Nyakanga 2019, nyuma y’umukwabu wakozwe ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2019, ugasiga hafashwe moto 128 zitwara abagenzi, zagaragaweho amakosa y’imikoreshereze y’umuhanda.

Izo moto zagaragaye mu byaha binyuranye birimo guhagarara ahatemewe, kutagira ibyangombwa, kutagira impushya zo gutwara abagenzi, kuvanga abantu n’imizigo, n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Commissioner of Police John Bosco Kabera, yabwiye abanyamakuru ko hashyizweho ingamba zinyuranye zigamije gukumira impanuka mu muhanda, nyamara ariko ibyaha byo gukoresha umuhanda nabi bikaba bigikomeza kugaragara.

Ati “Nubwo turi gukora ubukangurambaga bukomeye, haracyagaragara abantu biroha mu muhanda ku buryo bukomeye bushobora guteza impanuka, abantu bakahasiga ubuzima, ibintu bikangirika”.

Polisi kandi ivuga ko igiye gukaza imikwabu yo gufata abakoresha umuhanda nabi, baba abatwara moto, abatwara imodoka, abanyamaguru ndetse n’abagenda kuri moto no mu modoka.

CP John Bosco Kabera, umuvugizi wa Polisi y'igihugu
CP John Bosco Kabera, umuvugizi wa Polisi y’igihugu

CP John Bosco Kabera agira ati “Turakomeza tubashakishe, ibikorwa byo kubashakisha bive hano mu mujyi wa Kigali bijye no hirya no hino mu ntara. Nta muntu ukwiye kurenga amategeko ngo akoreshe umuhanda uko yishakiye, ateza abantu impanuka kandi hari uburyo bugenwa n’amategeko y’uburyo akwiye kubigenza”.

Bamwe mu bamotari nabo bemera ko hari bagenzi babo bitwara nabi mu muhanda, bikabaviramo guteza impanuka, gusa bakavuga ko hari ubwo amakosa amwe bayaterwa n’abagenzi.

Niyoyita Joel, umwe mu bakora aka kazi ati “Nibyo koko impanuka nyinshi mu muhanda ziterwa n’abamotari, bitewe n’uko tugenda nabi mu muhanda. Hari igihe umugenzi nawe akubwira ngo wihute, ariko iyo bitakurimo uramuhakanira akitegera undi, aho kugira ngo agutere impanuka”.

Polisi y’igihugu isaba abatwara ibinyabiziga by’umwihariko abatwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange, gukurikiza amategeko y’umuhanda bubaha abanyamaguru n’abandi bakoresha umuhanda.

Isaba aba bashoferi kandi kuzirikana kuri gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, bibuka ko mbere yo guhaguruka bagomba gusobanurira abagenzi uburenganzira bwabo.

Polisi kandi isaba abamotari ko bagomba kujya mu muhanda bujuje ibyangombwa bibemerera gutwara ibinyabiziga, n’ibibemerera gutwara abagenzi.

Abanyamaguru nabo bibutswa ko bakwiye gusobanukirwa uburenganzira bwabo mu gukoresha umuhanda, ariko mbere yo kwamuka imihanda bakajya babanza kureba ku mpande zose ko nta kinyabiziga cyabasatiriye.

Polisi kandi isaba abaturage muri rusange gutanga amakuru igihe cyose babonye umuntu ukoresha umuhanda nabi, kugira ngo akurikiranwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka