Polisi yaguye imikoranire n’abaturage mu bikorwa by’iterambere

Polisi y’igihugu yaguye imikorere yari isanzwe ikora mu bikorwa byo gufasha abaturage kwicungira umtekano no kubafasha mu iterambere ry’igihugu, isinya amasezerano y’ubufatanye n’uturere dutanu n’Umujyi wa Kigali.

Aya masezerano yasinywe mu rwego rwo kwita ku bidukikije ahanini muri utu turere no kongerera ubushobozi abaturage bakora muri community policing, cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko kuri buri karere hazashyirwa abakozi bane bashinzwe ibikorwa by’iyo community policing, harimo babiri b’akarere na babiri ba polisi.

Ubwo basinyaga ayo masezerano kuri uyu wa kane tariki 29/03/2012, umuyobozi wa polisi ku rwego rw’igihugu, IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko kurinda umutekano w’igihugu biri mu nshingano za polisi.

Ati: “mu nshingano dufite nka polisi y’igihugu ni uguha Abanyarwanda umutekano dukurikiza amategeko ya Leta agendanye no gukumira ibyaha; dufasha gushyigikira ibikorwa by’amajyambere nka Girinka, umuganda, kurwanya ihohoterwa n’ibindi”.

Minisitiiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni wari muri uyu muhango, yatangaje ko Guverinoma yiteguye gushyigikira ibikorwa bigamije kuzamura igihugu no guteza imbere abaturage.

Ati: “Aya masezerano arashimangira ubufatanye bwari busanzwe. Abasinye ni abahagarariye abandi kuko mu gihugu hose birakorwa, nizere ko muzaharanira kuba intangarugero. Guverinoma mpagarariye yiteguye gushyigikira ibikorwa biteza imbere igihugu”.

Uturere twasinye amasezerano y’ubufatanye ni Burera, Gatsibo, Kicukiro, Nyamasheke, Nyarugenge n’Umuyi wa Kigali.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka