Polisi yagaruje imifuka 25 ya sima yari yibwe ahubakwa ibikorwa remezo

Ku bufatanye n’abaturage, Polisi ikorera mu turere twa Rutsiro na Nyabihu yashoboye kugarura imifuka 25 ya sima yari yibwe ahubakwa ibikorwa remezo bya Leta.

Mu Karere ka Nyabihu hagarujwe imifuka 14 yibwe ahubakwaga amashuri mu rwunge rw’amashuri rwa Nengo. Mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango hafatiwe imifuka 11 yibwe ahubakwa umuhanda Gisiza-Murunda. Iyi mifuka ya sima yagarujwe mu bikorwa bya Polisi byabaye ku itariki ya 24 Nzeri2020.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abantu batatu bamaze gufatwa bakurikiranyweho kwiba iriya mifuka ya sima.

Yagize ati “Sosiyete y’Abashinwa yubaka umuhanda Gisiza - Murunda yari imaze iminsi itubwira ko bakunda kubura za sima bagakeka ko zibwa. Twahise dutegura igikorwa cyo gukurikirana uko izo sima zibwa, twaje gufatira mu cyuho ushinzwe ububiko ari we Nyirabageni w’ imyaka 18, yafashwe ku manywa arimo gutunda imifuka ajya kuyihisha mu rugo rw’umuturage utuye hafi y’ahubakwa umuhanda, twahasanze imifuka 10 ya sima undi umwe tuwufatana uwitwa Nyirahagenimana Nathalie wari umaze kuwugura.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko abo bose bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murunda kugira ngo hakorwe iperereza.

Nanone ku wa Kane tariki ya 24 Nzeri, mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jenda hafashwe imifuka 14 ya sima yibwe mu rwunge rw’amashuri rwa Nengo.

CIP Twizere Karekezi avuga ko tariki ya 23 Nzeri hari umuntu wateshejwe umufuka wa sima nijoro, nyuma ubuyobozi bw’ishuri bwakoze ubugenzuzi mu bubiko basanga haraburamo imifuka 35. Habanje gufatwa umuzamu wa nijoro ari we Sibomana Aimable w’imyaka 40 nyuma aza gutanga amakuru.

CIP Karekezi ati “ Ikibazo kimaze kumenyekana twatangiye gusaka aho dukeka hose tuza gusanga mu rugo rwa Nkundabagenzi habitse imifuka 14 ya sima ariko we yari yacitse arahunga. Umuzamu urinda iryo shuri ni we waje gutanga amakuru ko Nkundabagenzi ari we waguze iriya mifuka 14 ya sima.”

Inkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rukomeza gukora iperereza kugira ngo hamenyekane aho indi mifuka 21 iri, uburyo yibwaga n’abagira uruhare mu kuyiba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba akomeza ashimira abaturage bafatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha ariko agaya cyane abantu biba ibikoresho byagenewe kubaka ibikorwa remezo.

Ati “Ariya mashuri ni ay’abana b’Abanyarwanda, imihanda iba izagenderwamo na buri muturarwanda. Birababaje kuba hari bamwe mu bantu baba bashinzwe kubicunga ahubwo bakarenga bakabigurisha, amafaranga bakayishyirira mu mifuka yabo. Ni ingeso mbi kandi ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka