Polisi yagaragaje urundi rwego izanye mu kurwanya iterabwoba
Polisi yamuritse abapolisi 125 basoje amahugurwa yisumbuye mu kurwanya no gukumira iterabwoba, binyuza mu myitozo yo kwimenyereza kurirwanya.

Abapolisi bahawe ayo mahugurwa baturutse mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda, bakaba bahugurirwaga mu mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi kiri i Gishari mu karere ka Rwamagana.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iyi myitozo yari imaze ibyumweru bibiri yari ifite izina rya “Crackdown”.
Abitabiriye iyi myitozo bahawe amasomo arimo kuranga icyerekezo ku ikarita, icyo iterabwoba ari cyo n’uburyo bwo kurirwanya.

Banahawe ubunararibonye mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba, ubutabazi bw’ibanze n’imikoreshereze y’ibikoresho by’itumanaho.
Bigishijwe n’andi masomo arimo kubasha kugereranya intera y’ahantu mu buryo bwihuse, kurwanira mu migi, gusoma ikarita no gutabara abashimuswe.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko iterabwoba ari ikibazo gihangayikishije isi, ku buryo gutahura ibikorwa by’abarikora no kuburizamo y’abarikora bisaba guhora witeguye.
Yagize ati "’N’ubwo mu Rwanda iterabwoba ritaragera ku rwego ruhambaye ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere, mu myaka mike ishize twahuye n’ibikorwa bimwe na bimwe byaryo aho abarwanyi ba FDLR bagerageje guhungabanya umutekano mu bice binyuranye by’igihugu.’’

Yavuze ko n’ibikorwa bike by’iterabwoba byagaragaye mu Rwanda byatanze isomo, ku buryo inzego z’umutekano zigomba guhora ziteguye.

Ohereza igitekerezo
|