Polisi yafunze abagabo babiri bafashwe batwaye inzoga mu ikamyo yuzuye umucanga

Ku mugoroba wo ku itariki 21 Mata 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafatanye abagabo babiri inzoga z’inkorano ubwo bari bazipakiye munsi y’umucanga mu ikamyo.

Bafatanwe inzoga bazipakiye mu mucanga
Bafatanwe inzoga bazipakiye mu mucanga

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, yatangarije Kigali Today ko abo bagabo bafashwe batwaye izo nzoga, nyuma y’amakuru yari yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Ku mugoroba wo ku itariki 21 Mata 2020, mu masaha ya saa tatu na 20, ni bwo twamenye amakuru ko hari imodoka ipakiye inzoga z’inkorano isanzwe ikora akazi ko gupakira imicanga n’amabuye”.

Arongera ati “Iyo modoka rero yaje gufatwa na Polisi nyuma yo kumenya amakuru ko idapakiye umucanga gusa, ahubwo ko ipakiye inzoga z’inkorano umucanga bakawurenzaho hejuru. Tukimara kuyihagarika twasanze amakuru abaturage baduhaye ari ukuri dusangamo izo nzoga”.

Abo bagabo bafashwe, umwe yitwa Hakizimana Jean Claude wari umushoferi uvuga ko izo nzoga bazihawe n’uwo bari bapakiriye umucanga ngo bazimuzanire, nyuma yo gufatwa akaba yemera ko yakoze ikosa.

Yagize ati “Ikosa rirahari iyo ritahaba ntabwo twakagombye kuba turi hano. Gucuruza inzoga muri ibi bihe turimo ntabwo byemewe, icyo twicuza ni amakosa twakoze tukumva twayasabira imbabazi ko atakongera. Abashoferi ndabasaba kujya bashishoza ku byo bagiye gukora, nk’ubu akazi kahagaze kandi nagombye kuba ndi mu kazi, n’umuryango wanjye wagize ikibazo”.

Mugenzi we bari kumwe witwa Ishimwe Yves, ati “Twari tuvuye gupakira garaviye tuyijyanye ahari kubakwa ibiraro mu Murenge wa Shingiro, umuntu aratubwira ati mwantwariye ibidomora bitandatu by’urwagwa ko ndabaha ibihumbi bitandatu. Tukigera ku Kabaya Polisi iradufata itubwira ko bitemewe gupakira inzoga muri ibi bihe byo kwirinda Coronavirus”.

Arongera ati “Ikosa twakoze twari turizi, ariko turarisabira imbabazi. Uwaduhaye izi nzoga ngo tuzimutwaze ni nawe watugurishije uyu mucanga. Isomo dukuyemo, ni uko tugomba kubahiriza amabwiriza ya Leta nk’uko tuba twayabwiwe, tugakomeza gushishikariza n’abandi bari bafite uwo mugambi ko bakwirinda mu buryo bwo kurinda ubuzima bwabo n’Abanyarwanda bose muri rusange.

Kuba naraye mu munyururu nataye umwanya wanjye, iyi modoka yagombaga kuverisa amafaranga ibihumbi 150 buri munsi nayihombeje”.

CIP Rugigana, avuga ko abaturage bamaze kumenya ko COVID-19 ari indwara mbi ko batifuza ko yakomeza gukwirakwizwa, aho bakomeje gutanga amakuru ku banyuranya n’amabwiriza Leta yatanze, mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

Avuga ko abo bafashwe bari buhanwe hakurikijwe amategeko, ati “Itegeko rya mbere, rivuga ko uwarenze ku mabwiriza yatanzwe n’ubuyobozi aba yigometse, icyo gihe hari ingingo ya 230 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iramukurikirana kuko hari n’aho umuntu ashobora gufungwa kugeza ku mezi atandatu byaba byanateje n’ingaruka mbi ibyo bihano bikiyongera”.

CIP Rugigana yasabye abaturage kwirinda amayeri bari gukoresha ngo banyuranye n’amabwiriza yashyizweho babeshya inzego z’umutekano.

CIP Alexis Rugigana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru
CIP Alexis Rugigana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru

Ati “Kubeshya ngo urarwaye, nta kintu urwaye kugira ngo inzego z’umutekano zikureke ugende, kubeshya ngo ugiye guhaha, hari abo dufata ugasanga afite amafaranga 500 ukibaza icyo agiye guhahisha ayo mafaranga.

Hari n’imodoka zifatwa aho bamwe babeshya ngo bagiye kurangura ibiribwa byo kugaburira abaturage, ugasanga ntaho bihuriye n’ukuri. Mu by’ukuri turasaba abaturage kwirinda kubeshya kugira ngo duhangane n’iki cyorezo cya Coronavirus”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Dushimiye police akazi keza ikomeje gukora ariko na none ngo ugasanga umuntu afite 500F,ayo nimenshi Cyane none c ko tutagikora uwo nuwizigamye ahobwo

Alias yanditse ku itariki ya: 24-04-2020  →  Musubize

dushimiye poriss yu Rwanda kuko itubereye maso kuko abashinzwe umutekano bose nibyiringiro byacu turabakunda

kwizera simeon yanditse ku itariki ya: 23-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka