Polisi yafunze abacuruza magendu n’abanze guhagarara bakererewe gutaha

Polisi y’u Rwanda iravuga ko ikomeje kugenzura ibyaha byose, ndetse ikaba yarashyize imbaraga mu kurwanya ibijyanye no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabitangaje mu gikorwa cyo kwerekana abantu bane barimo umwe w’igitsinagore baregwa gucuruza imyenda n’inzoga byinjiye mu gihugu mu buryo butemewe.

Hari n’abandi batanu bo baregwa kuba bararengeje amasaha yo gutaha mu rugo, Polisi yabasaba kwerekera kuri sitade kugira ngo bigishwe banasobanure icyabatindije, ngo bagahitamo kwitahira iwabo mu ngo.

Iyo abantu bafashwe bakererewe kugera mu rugo saa tatu z’ijoro, abapolisi babanza gutwara bimwe mu byangombwa byabo, ikaza kubibahera muri sitade Amahoro cyangwa i Nyamirambo aho iba yabasabye kugana muri iryo joro.

Umwe mu bakererewe kugera mu rugo waje gufatwa asubiye kuri Polisi gushaka ibyangombwa yitwa Habineza Jean w’imyaka 37, akaba yarakererewe kugera mu rugo ku itariki 11 Gicurasi 2020.

Habineza avuga ko yavuye i Kigali akajyana ibintu mu Majyaruguru ahitwa i Muhondo mu Karere ka Rulindo, agarutse abapolisi bakoreraga i Kimisagara bamusaba kujya muri sitade i Nyamirambo, aho kujyayo arajijisha ajya iwe.

Ati "Narakwepye njya mu rugo, nari nagize ubwoba bwo kujya kurara muri sitade, numvaga ibyangombwa bari bansabye nzaba njya kubifata nta kibazo, ariko nafashwe ngiye kubigomboza(ni ’carte jaune’ ya mato), ndasaba imbabazi".

Uwitwa Minani Thacien yafatiwe i Kinyinya ku itariki 13 Kamena 2020 yarengeje isaha ya saa tatu itegetswe kuba abantu bageze mu rugo, akaba yisobanura ko yari ajyanye kwa muganga umukozi we wari wagize impanuka.

Ati "Nasobanuriye umupolisi ko njyanye umurwayi kwa muganga ntiyabyemera, ariko nkeka ko ari ukubera ko hari mu kavuyo kenshi k’imodoka".

Abaregwa gucuruza magendu

Uwitwa Twiringiyemungu Fabrice avuga ko abashinzwe umutekano bamufatiye mu iduka rye arimo gucuruza inzoga adafitiye ibyangombwa by’imisoro, kuko yazinjije mu gihugu zitanyujijwe ku mupaka ahemewe.

Ati "Ni inzoga zitwa Amarula na Gordon, ndasaba imbabazi kubera gucuruza ibintu mu buryo bwa magendu".

Twiringiyemungu avuga ko yatangiye ubu bucuruzi bw’inzoga za magendu mu kwezi kwa Mutarama muri 2019.

Uwitwa Uwihirwe Jean Claude we yafatanywe imyenda y’imbere yambawe (izwi ku izina rya Caguwa) mu isoko rya Kimisagara muri Nyarugenge, akaba yisobanura avuga ko ari uwo yari ayibikiye.

Agira ati "Jyewe ndi umukarani, ni umucuruzi wari wambikije amabaro ane y’ama ’sutiye’ (yambarwa n’abagore n’abakobwa), ariko ntabwo nari nzi ko mbitse ibintu bitatangiwe imisoro".

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yibutsa aba bantu baregwa gucuruza ibintu bya magendu ko igifungo bashobora kuzahanishwa kitajya munsi y’imyaka itanu.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Agira ati "Hari abantu batekereza ko Polisi itareba ibindi byaha birimo gukorwa muri iki gihe duhanze amaso abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, abacuruza magendu, ibiyobyabwenge,... twagira ngo tubabwire ko Polisi itareba ikintu kimwe".

"N’ubwo byaba ibyaha byose, ababikora barafatwa bagahanwa, nk’uriya ucuruza inzoga za magendu yari amaze imyaka ibiri anyura Polisi mu myanya y’intoki, ibicuruzwa bye bifashwe inshuro eshatu".

Umuvugizi wa Polisi avuga ko abinjiza ibicuruzwa babinyujije mu nzira zitemewe bahita banashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko imipaka y’igihugu kugeza ubu itarafungurwa.

Akomeza yibutsa ko abarenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19, ko Polisi ikorana n’abaturage bayiha amakuru, ku buryo ngo nta muntu ukwiriye kubeshya cyangwa kwihisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka