Polisi yafashe uwambuye umuturage amafaranga yitwaje sosiyete y’itumanaho

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kayonza ku wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021 yafashe uwitwa Sebahutu Celestin w’imyaka 50 uherutse kwambura umuturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30.

Yayambuye uwitwa Misiri Thadée w’imyaka 69 amushuka ko agiye kumuhuza n’abayobozi ba sosiyete y’itumanaho ikorera mu Rwanda (Airtel) ngo bakamugurira ikibanza cyo gushyiramo umunara wabo. Sebahutu yafatiwe mu Mudugudu wa Mwili mu Kagari ka Migera mu Murenge wa Mwili.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba , Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko tariki ya 22 Mutarama uyu mwaka wa 2021 Sebahutu yagiye kwa Misiri amubwira ko sosiyete ya Airtel ishaka kugura ikibanza cyo gushyiramo umunara. Yamusabye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 ya komisiyo kugira ngo azamuhuze n’abayobozi b’iyo sosiyete y’itumanaho. Nyuma yaragiye amara amezi atatu ataragaruka.

CIP Twizeyimana yagize ati” Sebahutu ubusanzwe utuye mu Murenge umwe na Misiri ariko mu tugari twegeranye, kuva icyo gihe amaze gushyikira ayo mafaranga yaragiye arabura Misiri ntiyongera kumubona. Tariki ya 20 Werurwe 2021 Misiri yongeye kumubona arimo gutembera mu Mudugudu hafi aho abwira abaturage baramufata bahamagara Polisi iraza.”

CIP Twizeyimana yaboneyeho gukangurira abaturage kuba maso kuko muri uyu Murenge wa Mwiri hamaze iminsi abantu b’abambuzi birirwa bahamagara abaturage ku ma telefoni bababwira ko Airtel irimo gushaka ikibanza cyo gushyiramo umunara.

Ati” Ibi bintu bimaze iminsi bivugwa n’abaturage batandukanye muri uriya Murenge wa Mwiri bavuga ko hari abantu babahamagara babasaba amafaranga ngo babahuze n’abayobozi ba sosiyete y’itumanaho ya Airtel ishaka kugura ikibanza muri kariya gace ikahashyira umunara wayo. Turakangurira abaturage kubima amatwi, ni abambuzi kuko iyo sosiyete ibaye ishaka icyo kibanza hari inzira zizwi yabinyuzamo ku buryo n’ubuyobozi bwaba bubizi.”

Yashimiye abaturage bagize uruhare mu gufata uriya Sebahutu asaba abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora bakareka ibyaha kuko gushuka umuntu ukamwambura ibye ni icyaha. Iyo ubihamijwe n’urukiko urabihanirwa.

Sebahutu yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukara kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka