Polisi yafashe umuntu wagaragaye ku ifoto yaziritse umwana kuri moto
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe uwitwa Ngendonziza Gilbert wagaragaye ku ifoto yaziritse umwana kuri moto.

Ifoto igaragaza umwana uhambiriye amaguru n’amaboko kuri moto, yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 20 Nzeri 2020.
Nyuma y’uko uwitwa Alexandre Mucyo, ukoresha izina rya @MorganMucyo kuri twitter, agaragaje iyo foto, Polisi yahise imusubiza igira iti “Mwiriwe Mucyo, Mwakoze ku makuru mwatanze, Ngendonziza Gilbert wagaragaye ku ifoto yaziritse umwana kuri moto yafashwe. Afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rutare akurikiranyweho ihohotera rikorerwa umwana, mu gihe umwana yajyanwe kwa muganga”.
Mwiriwe Mucyo,
Mwakoze ku makuru mwatanze, Ngendonziza Gilbert wagaragaye ku ifoto yaziritse umwana kuri moto yafashwe. Afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rutare akurikiranweho ihohotera rikorerwa umwana, mu gihe umwana yajyanwe kwa muganga.
Murakoze
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) September 20, 2020
Ohereza igitekerezo
|
Ni ihohotera n’iteshagaciro; ahanwe
Mwiriwe neza gusa birababaje kuba umwana agirirwanabi kandi niyo yaba umuntu mukuru ntawokugirirwa nabi nkamwe polise muhane uwo mugabo wahohoteye uriyamwana Gilbert mumuhe ibihano bimukwiye nundi warufite imigambi mibi nawe abone ko dufite inzego zishinzwe gukosora abarimunzira mbi bose murakoze
Ibyo uriya muntu yakoze ntibyemewe bamuhane byintangarugero
yesu we nkaba baracyabaho koko abo bantu mubakurikirane bahanwe rwose
Bitewe nd’aho nabonye iyi foto yakoreshejwe n’abantu bavuga nabi uRwanda, mbona nawe ashobora kuba akorana nabo. Ni babimubaze neza naho ubundi ibi ntibikibaho mu rwa Gasabo.
Imana imubabarire gusa! Ubu se nkuyu azi agaciro k’umwana koko? Ndebera ukuntu yamugize. Baguhane by’intangarugero
Naho ataba umwana kiriya gihano nticyemewe murwanda,gusa akwiye kuzaburanishirizwa muruhame aho icya cyabereye kugirango nabandi barebereho
Naho yaba atari umwana ari umuntu mukuru kiriya gihano nticyemewe murwanda amategeko azubahirizwe kandi ibyiza uriyamuntu szaburanishirizwe muruhame aho yakoreye icyaha
Ntibihagije gutabwa muri Yombi wenyine numva nabariya babireberaga bikorwa nabo bagomba gufatwa nabafanyacyaha
Ntibihagije gutabwa muri Yombi wenyine numva nabariya babireberaga bikorwa nabo bagomba gufatwa nabafanyacyaha
YEBABA WEEEEEEEEEEEEEEEE
niyo yaba yibye ntabwo kiriya ari igihano cy’umubyeyi;birababaje
nubugome pe