Polisi yafashe litiro 3,900 z’inzoga z’inkorano n’udupfunyika tw’urumogi 1,900

Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ihawe amakuru ku bakwirakwiza ibiyobyabwenge hirya no hino mu gihugu, yafashe litiro 3,900 by’inzoga z’inkorano n’udupfunyika tw’urumogi 1,900.

Ni mu gikorwa cyabaye kuva ku wa kabiri tariki 07 Mata kugera ku wa kane tariki 09 Mata 2020 mu turere twa Gasabo, Nyabihu, Kayonza, Ngoma na Burera.

Polisi y’ u Rwanda iravuga ko mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, mu Mirenge ya Jali na Kinyinya ari ho hafatiwe urumogi nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera.

Yagize ati “Hari abafatanywe udupfunyika tw’urumogi. Muri Jali hafatiwe uwitwa Jean Bosco Ntawuyirushintege w’imyaka 51, hafatwa Kanyamashyaka na Niyongira bombi bari hagati y’imyaka 22 na 25, muri Kinyinya naho hafatiwe uwitwa Tuyishime w’imyaka 33 na Ishimwe w’imyaka 19.”

Polisi ivuga ko uretse kuba ibiyobyabwenge bitemewe, biteza umutekano muke kandi bikangiza n’ubuzima bw’abantu aho no muri iyi minsi bishobora kubangamira gahunda ya Guma mu rugo n’izindi gahunda zigamije gukumira icyorezo cya COVID-19 nk’uko akomeza abivuga.

Yagize ati “Murabizi ko Polisi ihora ikangurira urubyiruko n’abantu bose muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge, kuko ni bo maboko y’igihugu, ejo hazaza ariko nyine baba bakwiye kubyirinda kugira ngo bitabangiza.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko inzoga z’inkorano usanga ari abaturage bazikorera mu ngo zabo aho batumira bagenzi babo kuza kuzinywa.

Abafatanywe izi nzoga bakaba barafashwe ku matariki atandukanye mu turere dutandukanye zose hamwe akaba ari litiro 3,900.

CP Kabera ashimira abaturage bakomeje kumenyesha inzego z’umutekano ku bikorwa nk’ibyo bitemewe.

Yagize ati “Nk’urumogi ruturuka mu bihugu duhana imbibi, ari ibituruka mu burasirazuba muri za Tanzania, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ari na yo mpamvu dushimira abaturiye imipaka kuba baduha amakuru tukabasha gufata abo bantu.”

Polisi y’u Rwanda kandi ivuga ko ikomeje ubudatuza gusaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kandi batangira amakuru ku gihe y’ababigurisha n’ababikoresha muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.

munyemana yanditse ku itariki ya: 10-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka