Polisi yafashe ingamba zo kugenzura niba impamvu abava mu ngo batanga ari ukuri

Polisi y’u Rwanda yasabye abaturarwanda gukomeza kubahiriza gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho na Leta nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Kuva Leta itangaje ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo abantu bose basabwe kuguma mu ngo, kereka abafite impamvu zumvikana zabasaba gukora ingendo, ariko ngo bimaze kugaragara ko hari ababeshya abapolisi ku mpamvu zatumye bava mu ngo.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, mu kiganiro yagiriye kuri Television y’igihugu, yavuze ko ababeshya abapolisi bafatiwe ingamba zizatuma abantu badakomeza kuva mu rugo nta mpamvu zumvikana bafite.

Yagize ati “Ushaka kunanura amaguru ayananurire mu rugo, urushye aruhukire mu rugo, ushaka kuganira na we aganire n’uwo babana cyangwa akoreshe telefoni. Uwo bizananira burundu akarenga ku mabwiriza akajya kubeshya polisi, twashyizeho ingamba zo kubaherekeza no kugenzura kugira ngo tumenye ukuri kwa buri wese. Abo tuzasanga babeshya bazafatwa, bazafungwa ndetse bacibwe amande”

Umuvugizi wa Polisi yanavuze ko abakomeza kugendesha ibinyabiziga polisi igiye kubafasha kuguma mu rugo no kubahiriza amabwiriza ibacyura iwabo ibinyabiziga byabo bigafatirwa kugeza igihe cyatanzwe kirangiye.

Abazakomeza kutubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo gukumira iki cyorezo ngo bazajya bafatwa nk’abashaka kwandura no kwanduza abandi.

Imirimo y’ubuhinzi yo irakomeza ariko na yo igakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, ndetse n’abatwara ibinyabiziga bigemura ibiribwa bakaba batagomba kurenga babiri mu kinyabiziga.

Polisi yanihanangirije abantu bose bahamagara umurongo wa 114 washyiriweho gutangirwaho amakuru ajyanye na Coronavirus bakawukoresha babaza ibiterekeranye.

Abazongera kuwuhamagara bavuga ibyo utagenewe ngo bagiye kujya bafatwa bakurikiranwe n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka