Polisi yafashe imodoka ipakiye inzoga zitujuje ubuziranenge

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ikwirakwira ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena Polisi ikorera mu karere ka Gakenke yafashe ikamyoneti yo mu bwoko bwa Daihatsu ifite ibirango RAB 019P. Iyi modoka yari itwawe n’umushoferi witwa Ntezikizaza Léonard w’imyaka 50, yari ipakiye litiro 2,125 z’ inzoga zitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko izo nzoga zafatiwe mu karere ka Nyabihu mu Murenge wa Rugera mu Kagari ka Gakoro mu Mudugudu wa Nyakigezi. Ariko zikaba zari zivuye mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Mugunga zigiye gucuruzwa mu Karere ka Musanze.

Yagize ati “Abapolisi bari basanzwe bafite amakuru ko hari abantu bari buve mu Karere ka Gakenke banyure mu Murenge wa Rugera bajyanye inzoga mu Karere ka Musanze. Bahise bategura igikorwa cyo kubafata, nibwo babafashe ku mugoroba saa kumi n’ebyiri.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko hari abantu batinya kunyura mu muhanda nyabagendwa wa kaburimbo bagakoresha imodoka n’amagare bakava mu karere ka Gakenke bakanyura mu murenge wa Rugera wo mu Karere ka Nyabihu bakanyura ahitwa Kinkware na Nyakinama bagahinguka mu Karere ka Musanze aho baba bajyanye izo nzoga.

Iyi nkuru Polisi yanditse ku rubuga rwayo rwa Internet ivuga ko CIP Karekezi yaburiye abari basanzwe bakoresha ayo mayeri kubicikaho kuko ku bufatanye n’abaturage amayeri bakoresha yose yamenyekanye.

CIP Karekezi yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi abasaba no kwirinda kunywa izo nzoga kuko ziba zitujuje ubuziranenge zikaba zabagiraho ingaruka mu buzima ndetse bagakora ibyaha.

Ati “Ziriya nzoga zikorwa mu bintu bitandukanye kandi bitujuje ubuziranenge byabangiriza ubuzima. Abazinyweye ni bo usanga barwana bagakomeretsanya, bafata abagore n’abakobwa ku ngufu, amakimbirane mu miryango n’ibindi byaha byinshi.”

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikigaragara ntabwo ubuziranenge buvugwa mu Rwanda bwumvikana ahubwo abo baturage hari ikindi mina mubashakaho kuko niba ari urwagwa rusanzwe mu gihe hari inzoga bita Ngufu zica abantu LETA cg se FDA barebera,inkotanyi za Musanze zose bene zo kubera amafranga atubutse haha abafata ibyemezo ntizivugwaho.My God ,witch country we have!Hand sanitizer za fake ziraje muzihangitse abamotari bose mubonye agafaranga mumaze kuyabakuramo ngo mwasanze Hand sanitizer ari Fake zinjiye mu gihugu ziciyehe?Kandi muri Magerwa hari umukozi bita uw,ubuziranenge niba ari uwa RNC niba ari uwa FDA ntumbaze ariko ibyinjira bya Fake Ni byinshi.

Gatuku yanditse ku itariki ya: 29-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka