Polisi yafashe abashinzwe umutekano batatu bagaragaye mu mashusho bakubita umuturage

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe Sindayigaya Ildephonse, Karangwa Jean Bosco na Ndahiro Elisa bari mu bashinzwe umutekano ku rwego rw’ibanze, bagaragaye mu mashusho ku itariki ya 08 Nzeri bakubita Tuyisenge Evode.

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri twitter, yagize iti “Twafashe Sindayigaya Ildephonse, Karangwa Jean Bosco na Ndahiro Elisa bari mu bashinzwe umutekano ku rwego rw’ibanze bagaragaye mu mashusho ku itariki ya 08 Nzeri bakubita Tuyisenge Evode, byabereye mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo”.

Abo bagabo bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.

Polisi ivuga ko abitwaza kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus bagahohotera abaturage, batazihanganirwa.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito, Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuze ko abashinzwe umutekano badakwiye gukoresha imbaraga z’umurengera ku baturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Police yacu turayishimiye cyane rwose! biriya bikorwa bya kinyamaswa bihesha isura mbi igihugu cyacu kandi bizwiko igihugu cyacu kizewe ku ruhando mpuzamahanga! Bariya bantu bashinzwe umutekano ku rwego rw’ ibanze bakabije kuguma guhohotera abaturage rwose. Ubuyobozi bwacu bugume bushyiremo ingufi ababifatirwamo bage bahanwa by’intangarugera! Brovooo! kuri RNP.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka