Polisi yafashe abashinjwa gukora inyandiko mpimbano

Kamali Sylver w’imyaka 27 ukora ibijyanye na fotokopi y’inyandiko zitandukanye, afunganywe n’uwitwa Mutungirehe Emmanuel kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko kuva tariki 23/8/2019.

Barashinjwa gukora no kugurisha inyandiko mpimbano
Barashinjwa gukora no kugurisha inyandiko mpimbano

Kamali avuga ko ’ku bwo gushaka ubuzima’ ngo yashyize amafoto y’inyandiko z’abantu muri mudasobwa(scanning), agasiba amazina yabo n’indi myirondoro, ubundi akandikaho amazina y’abamusaba ibyangombwa badashobora guhabwa n’inzego zibishinzwe.

Avuga ko yabikoranaga ubwoba kandi ko umugore we bamaranye amezi abiri bashakanye, ngo yamubujije ariko akinangira "ku bwo gushaka amafaranga yo kwishyura inzu".

Imbere y’Itangazamakuru kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Kanama 2019, Kamali yasutse amarira menshi avuga ko abitewe no guhemukira umugore we.

Ati "Ndasaba imbabazi rwoooose", ahita asuka amarira ndetse ahamagara umupolisi kujya kumusabira imbabazi umugore we.

Ku rundi ruhande, Mutungirehe, umumotari w’imyaka 34, mu mvugo itagira igihunga, yemera ko yitabaje Kamali akamukorera inyandiko mpimbano inshuro zirenze imwe, akazishyira umuntu uhora azimusaba ukorera mu mujyi rwagati wa Kigali.

Ati"Nari nshyiriye uwo muntu impushya zo gutwara abantu (z’impimbano), agiye kumpa amafaranga abantu baraza baramfata banansaba kubereka umuntu uzinkorera, baranzanye ndamubereka, ni uko badufashe".

Zimwe mu nyandiko Polisi na RIB babasanganye umwimerere wazo urashidikanywaho
Zimwe mu nyandiko Polisi na RIB babasanganye umwimerere wazo urashidikanywaho

Aba bagabo bavuga ko uwakoraga ibyangombwa bihimbano yahabwaga amafaranga ibihumbi bitanu kuri buri cyangombwa, uwajyaga kubicuruza agahabwa ibihumbi icumi mu bo yabigurishijeho.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali ivuga ko mu nyandiko mpimbano ishinja Kamali gucura, ngo harimo impamyabumenyi, impushya zo gutwara ibinyabiziga, hamwe n’impushya z’ubwikorezi.

CIP Marie Goretti Umutesi uvugira Polisi mu Mujyi wa Kigali agira ati "Ni abaturage baduhaye amakuru ko hari inyandiko mpimbano zirimo gukwirakwizwa n’abantu, nyuma y’aba bafashwe sinakwemeza cyangwa ngo mpakane ko haba hari abandi ".

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi, yavuze ko harimo gushakishwa n'abandi bashobora kuba bakorana n'abafashwe
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi, yavuze ko harimo gushakishwa n’abandi bashobora kuba bakorana n’abafashwe

Polisi mu Mujyi wa Kigali ifatanyije n’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB), banagaragaje zimwe muri fotokopi z’inyandiko n’ibyangombwa by’abantu basanganye Kamali, bakeka ko na byo ari ibyiganano.

CIP Umutesi akomeza avuga ko ba nyiri ibyo byangombwa baza gushakishwa kugira ngo hakorwe iperereza ku bijyanye n’ireme ryabyo.

Akomeza yibutsa abantu bose bakora inyandiko mpimbano hamwe n’abafatanyacyaha, ko bahanwa n’ingigo ya 276 yo mu gitabo cy’amategeko ahana, iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, hamwe n’ihazabu y’amafaranga agera kuri miliyoni eshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka