Polisi yafashe abantu batandatu bagaragaye mu mashusho bakubita umuturage

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu batandatu bagaragaye mu mashusho bakubita uwitwa Nshimiyimana Jean, wo mu Karere ka Rutsiro.

Abo bantu bamukubitaga nyuma yo kumufata amaze kwiba ibintu bitandukanye mu Murenge wa Nyabirasi, mu Karere ka Rutsiro.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter, Polisi y’u Rwanda iributsa Abaturarwanda ko kwihanira bitemewe.

Amashusho agaragaza umuntu uryamye mu kiziba cy’amazi, hejuru ye hahagaze abantu bafite inkoni bari kumugubita.

Abafashwe uko ari batandatu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu, mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kabisa biriya bintu mur’iyi reta y’u Rwanda ntibikibaho bariya baturage bahanwe n’itegeko ribagonga.

Mugisha jmv yanditse ku itariki ya: 25-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka