Polisi yafashe abantu 11 batwaye imodoka basinze

Abantu 11 bari mu maboko ya Polisi bazira gutwara ibinyabiziga basinze banarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko itazigera na rimwe yihanganira abatwara ibinyabiziga basinze, kuko ari intandaro y’impanuka za hato na hato zibera mu mihanda zigahitana benshi.

Abafashwe batwaye ibinyabiziga basinze banarengeje amasaha yo gutaha biyemerera ayo makosa bakanayicuza
Abafashwe batwaye ibinyabiziga basinze banarengeje amasaha yo gutaha biyemerera ayo makosa bakanayicuza

Polisi iratangaza ibi nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 5 Kamena, yafashe abantu 11 batwaye imodoka basinze ndetse barengeje amasaha yo kugera mu rugo, kuko bafashwe nyuma ya saa yine z’ijoro.

Abo bantu barimo umunani bafatiwe mu mujyi wa Kigali, abandi batatu bafatirwa mu Karere ka Musanze. Abo bose ubwo berekwaga itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 6 Kamena 2021, igikorwa cyabereye ku kicaro cya Poisi mu mujyi wa Kigali no kuri Polisi station ya Muhoza i Musanze, bemeye amakosa banayasabira imbabazi.

Julien Mbabazi wafatiwe mu Karere ka Kicukiro yagize ati: “Abapolisi bampagaritse nyuma ya saa yine z’ijoro, bampimye basanga ibipimo biri hejuru y’ibigenwe. Ndabisabira imbabazi kuko ntazabyongera”.

Gasinzigwa Pierre na we wafatiwe mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko yavuye ku kazi saa moya anyura ahantu ahahurira na bagenzi be, banywa inzoga bageza saa yine z’ijoro. Abapoisi bamufata saa yine zirengaho iminota 10.

Yagize ati: “Ntabwo ndenganya abapolisi kuko bamfashe amasaha yo gutaha yarenze ku yo nagombaga kugereraho mu rugo nk’uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 abivuga. Bamfashe ntwaye imodoka nanasinze, kuko bampimye bagasanga igipimo cy’umusemburo kiri hejuru ya 3”.

Mu bafatiwe mu Karere ka Musanze barimo ababwiye itangazamakuru ko inzoga bazinywereye mu tubari twafunguwe rwihishwa, bakaba bicuza kunywa ibisindisha, bakarenza igipimo, bigatuma bica amahame n’amabwiriza agenga abatwara ibinyabiziga.

Uwitwa Nsengiyumva Vincent, wanateje impanuka yakomerekeyemo umwana mu muhanda uturuka mu Murenge wa Kinigi ugana mu mujyi wa Musanze, nyuma akaza gupimwa, bikagaragara ko yari atwaye ikinyabiziga yanyweye ibisindisha, yagize ati: “Nari ntwaye moto mvuye mu Kinigi kwigisha gutwara ibinyabiziga, kuko aribyo nsanzwe nkora. Nageze mu nzira mpura n’abantu bari kumwe n’umwana, ngiye gukata ngo ntabagonga, uwo mwana asakirana na moto nari ntwaye yikubita hasi. Byabaye ngombwa ko Polisi inkorera isuzuma basanga nanyweye inzoga”.

Muri iki gihe utubari dufunze kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19, hari abakomeje kugaragara basinze. Kuri aba bafashwe ngo bari bazinyweye bihishe nk’uko Nsengiyumva yakomeje kubibwira Kigali Today agira ati: “Hari utubari usanga dufunguye rwihishwa, no kunywa inzoga, umuntu akabikora yihishahisha. Nanjye niko byagenze, nsoma ku kayoga mu buryo bwa forode kandi yihuse, niko kwisanga nguye mu makosa nk’aya. Ndabyicuza kuko kuba mfunzwe byangije gahunda nyinshi nari mfite harimo n’akazi”.

Abafashwe batwaye ibinyabiziga banyweye ibisindisha bakanarenza urugero, ngo bazi neza ko bihanwa n’amategeko. Harerimana Fidele yagize ati: “Kuba narenze ku mabwiriza nkanica amategeko ndabyicuza. Gufungwa no gucibwa amande ni igihombo nguyemo kandi gikomeye. Icyo nakangurira abandi ni ukutishora mu byaha nk’ibi bagakurikiza amategeko uko ari”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yavuze ko muri iyi minsi ikibazo cy’abantu batwara ibinyabiziga basinze ndetse banarengeje amasaha yemewe y’ingendo kimaze gufata indi ntera.

Yibukije abatwara ibinyabiziga banyweye ibisindisha mu buryo burengeje urugero ko bihanwa n’amategeko.

Ati: “Nta muntu utazi ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe, twagize igihe gihagije cyo kubikangurira abantu mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ariko tuzakomeza kubisubiramo. Bariya bantu barimo no gufatwa bagenda mu masaha atamewe y’ingendo nyuma ya saa yine z’ijoro.”

Abagabo batatu bafatiwe i Musanze batwaye ibinyabiziga basinze barimo abazinywereye mu tubari rwihishwa
Abagabo batatu bafatiwe i Musanze batwaye ibinyabiziga basinze barimo abazinywereye mu tubari rwihishwa

Hagati y’umwaka wa 2019 na 2020, mu gihugu hose, ibyiciro binyuranye by’abaturarwanda bagezweho n’ubukangurambaga muri gahunda ya Gerayo Amahoro bwateguwe na Polisi y’u Rwanda. Ubutumwa burebana no kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, ni bumwe mu bwagiye butangwa binyuze muri iyo gahunda ya Gerayo Amahoro.

CP Kabera yakomeje yibutsa abaturarwanda ko ibihe turimo bitagomba kubuza abantu kubahiriza amategeko. Yaba ayo mu muhanda n’andi yo kwirinda ibyaha bitandukanye.

Yagize ati: “Abatwara ibinyabiziga basinze bashobora guteza impanuka mu muhanda zigahitana ubuzima bw’abantu cyangwa bakamugara. Bashobora kwandura icyorezo cya COVID-19 kuko ntiwamenya aho baba bavuye kunywera inzoga kuko wasanga ari mu tubari twa rwihishwa. Ni yo mpamvu tubaburira tubasaba kubicikaho.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko abafatwa imodoka zabo zirafungwa ndetse bagacibwa n’amande. Yavuze ko igikorwa cyo gufata bene bariya bantu kigikomeza hirya no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gusinda ni icyaha ndetse no mu maso y’Imana.Kubera ko ijambo ry’Imana rivuga ko "abasinzi" batazaba mu bwami bwayo.Gusa nkuko iryo jambo rivuga,ntabwo kunywa inzoga nkeya ari icyaha nkuko amadini amwe yigisha.Imana ubwayo yahaye inzoga (vino) abantu yakundaga.Soma urugero muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26.Imana idusaba gushishoza,aho gupfa kwemera ibyo batwigishije byose.

gatera yanditse ku itariki ya: 7-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka