Polisi yafashe 40 batagumye mu ngo, n’abazihinduye utubari

Polisi y’u Rwanda yerekanye abandi bantu 40 bafashwe barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19, bakaba baravuye mu ngo zabo, abandi bakazira gucururiza cyangwa kunywera inzoga muri butiki, mu ngo no mu modoka.

Ubuyobozi bwa Polisi buraburira Abaturarwanda muri rusange ko n’abandi bakora amakosa nk’aya bazakomeza gufatwa, gufungwa no gucibwa amafaranga y’ihazabu(amande).

Bamwe mu bafungiwe ku biro bya Polisi i Remera, basobanuriye Itangazamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 24 Mata 2020, ko bishinja ibyaha byo guhura no guhuza abantu benshi, ndetse no gusangirira inzoga ahantu hatemewe mu ngo no mu maduka acuruza ibiribwa.

Uzamukunda Janvière ucuruza butike arishinja icyaha cyo kuzanamo inzoga akazihera abantu mu cyumba bahateguye, akaba yafashwe arimo gusengerera abantu babiri barimo uwo yita umukunzi we.

Ati “Nari ndi mu rugo, ‘cherie’ wanjye yari aje kundeba ari kumwe n’undi muntu wari uje guhaha, amakosa nakoze ni uko natanze inzoga, abo bashyitsi bazinywereye mu cyumba, nakoze ikosa ariko sinzongera, ahubwo ndamutse mvuye hano nzabikangurira n’abandi kubireka”.

Ndicunguye Eric utuye muri Niboye mu Karere ka Kicukiro, akora akazi ka Taxi, yagize ati “abasore bane barampamagaye ngo ninze mbatware, mu gihe narimo kugeza buri wese aho ajya, hari ibyo batumvikanyeho barasakuza Polisi iba iraje.”

“(Polisi) yanarebye muri ‘boot’ (mu gice cy’inyuma cy’imodoka) ibonamo ikaziye y’inzoga abo basore bashyizemo, bari basinze, ikosa ryanjye ni iryo ryo gutwara abantu benshi(bane) kandi basinze”.

Umwe muri abo basore Ndicunguye avuga ko yatwaye mu modoka ya Taxi(voiture) witwa Nshuti Bruce, avuga ko bari bavuye gusura inshuti yabo irwaye, bakaba ngo bari bajyanye ikaziye y’inzoga bajya kunywerayo.

Ati “Amakosa twakoze ni uko tutubahirije gahunda yo kuguma mu rugo, kuko n’uwo mushoferi wa Taxi ntabwo twari tumwizeye ko atatwanduza indwara”.

Mukasibomana Enatha utuye i Nyabisindu, we avuga ko yari ari mu rugo aryamye haza umugabo wari umuzaniye icupa ry’inzoga ririmo ubusa (ivide) rigaragara, uwo mugabo ngo yaje gukandagira umwe mu bantu bari barimo gukinira amakarita hafi aho, bamwirutseho abatera ibuye rimena ikirahure cy’umuntu wari uri ku muhanda.

Mukasibomana yishinja ikosa ry’uko yakinguye akakira iryo cupa(ivide), ariko agahakana ko atigeze yongera gucuruza inzoga kuva hashyirwaho amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19.

Musafiri Karangwa Michael avuga ko yasabye abacuruzi b’akabari kabamo n’ibiribwa kumwokereza inkoko akazitegereza kugira ngo azijyane mu rugo, Polisi ikaza kuhamufatira.

Musafiri ati “Amakosa ni uko twategereje, kuko ubundi icyo bita ‘take away’ bivuze kugura ugahita ugenda, muri uko gutegereza abo twari kumwe bo umwe yanyweye fanta undi afata amazi.”

Uwitwa Mbogo Ali na we arishinja kuba Polisi yaramusanganye inzoga mu rugo azisangira n’abantu batanu, harimo umwe utaba muri urwo rugo, akaba avuga ko icyatumye bamukeka ari uko ngo bagiye guhaha ari batatu (bakoze itsinda).

Habinama Hussein ukinira ikipe ya Rayon Sport arishinja kuba yarasuwe n’abantu benshi mu rugo iwe mu gihe hari amabwiriza asaba buri wese kuguma mu rugo.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko aba bantu bazize gukora ibitemewe bituma bashyira mu kaga ubuzima bwabo, ubw’imiryango yabo ndetse n’ubw’Abanyarwanda muri rusange.

CP Kabera yagize ati “Iki ni ikibazo cy’imyumvire mike hamwe no kutihanganira gutegereza igihe babwiwe, harimo abantu b’ingeri zitandukanye, nk’abatanywera inzoga mu rugo ari bonyine ahubwo batumira abantu bakazisangira, ntabwo rero Polisi izabyihanganira.”

“Ikiriho ni ukubahiga aho bari hose kandi abaturage baraduha amakuru, urumva bageze n’aho gushyira utubari mu modoka, za butiki aho gucuruza ibyo zemerewe cyangwa ingo z’abantu, babihinduye utubari, abantu barakomeza bafatwe, barafungwa bacibwe n’amande(ihazabu)”.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko abantu bose barimo kurenga ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe asaba abantu kuguma mu rugo, guhana intera, gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa…bose ngo bamenye ko hari ijisho ribareba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka