Polisi ya Afurika y’Iburasirazuba mu gukarishya amasomo yo kurwanya ibyaha

Polisi y’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, yemereje i Kigali ko igiye kunoza amasomo agezweho yo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Inama y’abayobozi muri Polisi y’ibihugu bya Uganda, u Rwanda, Sudani, Sudani y’Epfo, Kenya na Ethiopia; yemeje kuri uyu wa 25/01/2016, ko amasomo atangwa mu mahugurwa ngarukamwaka azahindurwa, kugira ngo ajyane n’igihe no gushobora kurwanya ibyaha bigezweho.

Abayobozi ba Polisi bo muri EAPCO bari mu nama Kigali
Abayobozi ba Polisi bo muri EAPCO bari mu nama Kigali

Iki cyemezo ngo kiri muri gahunda yashyizweho n’abakuru ba Polisi z’ibihugu 13 biri mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCO), mu nama yabo ya 17 iherutse kubera i Naivasha mu gihugu cya Kenya.

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda rivuga ko Komiseri Mukuru, CGP K Gasana Emmanuel, yishimiye iki cyemezo bitewe n’uko ngo hakenewe ubumenyi bwisumbuyeho bwo kurwanya ibyaha bigenda bihindura isura bikorwamo.

Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda ati ”Tugomba gutandukana n’uburyo busanzweho bwo guhugurwa, tugahindura imikorere kuko ibyaha na byo birimo gukorwa mu buryo bugezweho kandi bufifitse, bikarushaho guhungabanya umutekano w’ibihugu byacu.”

CGP Gasana ati “Ku bw’iyo mpamvu, ibisubizo dutanga ku bibazo by’umutekano muke, uburyo bwo gukumira no kugera ku bantu, bugomba guhuzwa n’ibihe tugezemo”.

Icyakora amasomo yose yigishwa mu mahugurwa ngo ntabwo yahita ahindurwa, ahubwo hazabaho kwihutisha akora ku byaha bikomereye Akarere, ku buryo EAPCO ngo izahita iyemeza mu nama yayo iteganijwe kubera muri Tanzania muri uyu mwaka.

Mu byaha bisaba kwihutisha ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu, harimo ibikoresha ikoranabuhanga, binafitanye isano n’icuruzwa ry’abantu, iyezandonke n’ubutubuzi bw’amafaranga, ndetse n’iterabwoba.

Ubufatanye bwa Polisi y’ibihugu byo mu karere bugaragaza ko nyuma yo guhindura aya amasomo, hazabaho no kumenya uburyo bushya buzakoreshwa n’ibikoresho bikenewe mu kurwanya ibyaha.

Umukuru w’Ishuri ry’Ubugenzacyaha muri Kenya, Judy Jebet Lamet we yashimangiye ko Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba karimo guhura n’ibibazo by’umutekano bisaba ubufatanye.

Ati ”Hari ibyaha by’urusobe, aho abantu barimo gukoresha internet bagahererekanya abantu bibwe, cyangwa bagasangira amagambo ahembera ubugome, ubujura n’iterabwoba; ku buryo hakenwe uburyo buhuriweho kandi bugezweho bwo kubirwanya.”

Buri gihugu muri 13 bigize EAPCO, ngo gitanga ubunararibonye bwacyo, bigatuma amasomo yigishwa agira uburyo bwinshi bwo kurwanya ibyaha.

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyaha ndengamipaka nibivugutirwe umuti rwose

gafupi yanditse ku itariki ya: 27-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka