Polisi y’u Rwanda yungutse imbwa 16 zizayifasha gucunga umutekano

Ku wa gatatu tariki ya 16 Mutarama hasojwe imyitozo y’ibyumweru bibiri y’imbwa 16 n’abatoza bazazikoresha mu kazi kaburi munsi. Ni imyitozo yaberaga ku cyicaro cy’ishami rya polisi rikoresha imbwa(canine brigade) gihereye mu Kagari ka Masoro, Umurenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Imbwa imwe ishobora gukora akazi kakorwaga n'abapolisi 50
Imbwa imwe ishobora gukora akazi kakorwaga n’abapolisi 50

Ubuyobozi bw’iri shami buvuga ko buri mbwa iba ifite umupolisi na we uba warahuguwe uko azajya ayiha amabwiriza, uko yayihana iramutse itumviye amabwiriza ayihaye, ndetse n’uko yayishimira igihe ishyize mu bikorwa amabwiriza yayihaye.

Kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo urusheho kugenda neza, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rikoresha imbwa rizwi ku izina rya “canine brigade”. Izi mbwa zikaba zikoreshwa mu gusaka ibiyobyabwenge bitandukanye ndetse no gutahura ibisasu by’ubwoko bwose bishobora guturika.

Ni muri urwo rwego, iri shami rya Polisi rishinzwe guhora ryongera izi mbwa imyitozo izifasha kunganira abapolisi mu kazi kabo ka buri munsi ko gucunga umutekano.

Canine brigade ivuga ko izi mbwa zimaze iminsi zitozwa zaguzwe mu gihugu cy’Ubuholandi, zikaba zirimo amoko atatu ariyo: Germany Shepherd, Beligian malinois na Butch Shepherd.

Mu byo zatojwe harimo kugira kumvira amabwiriza, gusaka imodoka, imizigo, n’ahandi hantu hacyekwa ibishobora guhungabanya umutekano.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Juvenal Marizamunda mu gusoza iyi myitozo yavuze ko izi mbwa zikora akazi kanini.

Yagize ati” Muzi neza ko umutekano w’abantu n’ibyabo ari wo shingiro rya byose, kuko iyo hari umutekano abantu barishyira bakizana n’iterambere rikihuta kandi ibyo bikaba inshingano cyane za Polisi.

Hari ibyo rero Polisi idashobora gutahura n’amaso byihuse, izi mbwa rero zikora akazi gakomeye kunganira Polisi zitahura ibiyobyabwenge n’ibisasu kuko zihumurirwa na byo, dore ko akenshi ababifite baba babihishe ahantu umuntu atapfa kubona”.

DIGP Marizamunda yavuze ko igipolisi cy’u Rwanda kirushaho kugenda cyiyubaka mu rwego rwo gucunga no kubungabunga umutekano. Yaboneyeho no gusaba abatoza kujya bahora biyibutsa ubumenyi bahawe hagamijwe gukoresha neza izi mbwa zigatanga umusaruro.

Yagize ati” Kwiga ni uguhozaho. Ubu iterambere ryaraje, umuntu ashobora no kwigira ku byuma by’ikoranabuhanga akoresheje murandasi, mushyiremo umuhati mukore ubushakashatsi kugira ngo murusheho kunguka ubumenyi bw’uko izi mbwa zakoreshwa zikarushaho gutanga umusaruro”.

Yasoje ashimira abatoza batanze imyitozo kuri abo bapolsi ndetse n’izo mbwa.
Ramon Guerain, umutoza mukuru watoje aba bapolisi waturutse mu Buholandi mu kigo cya the Police Dogs Centre Holland, yashimiye aba bapolisi imyitwarire myiza bagaragaje,ndetse n’umuhati mu masomo bahawe.

Amakuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda avuga ko kugeza ubu mu Rwanda habarurwa imbwa 90 zikoreshwa n’abapolisi mu gutahura ibihishwe birimo ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose ndetse n’ibiturika bitandukanye.

Imbwa imwe ifite ubushobozi bwo gukora akazi kagombaga gukorwa n’abapolisi 50.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka