Polisi y’u Rwanda yongeye kuburira abashora abana mu bikorwa by’ubusinzi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’abana (NCC) bakomeje kwihanangiriza abantu bajyana abana bari munsi y’imyaka 18 mu tubari bakabaha inzoga ndetse hakaba n’abo usanga barabahaye imirimo itandukanye muri utwo tubari.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera

Ibi umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’abana, Dr Uwera Claudine Kanyamanza babigarutseho nyuma y’aho bikomeje kugaragara ko hakiri bamwe mu bakora ibikorwa by’ubucuruzi bw’inzoga mu tubari baha imirimo abana muri utwo tubari ndetse na bamwe mu bantu b’inyangabirama bajyana abana mu tubari bakabaha inzoga.

CP John Bosco Kabera avuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu uwo ari we wese ushyira ubuzima bw’umwana mu kaga cyane cyane ababaha ibisindisha babajyanye mu tubari. CP Kabera avuga ko Polisi y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo kurwanya abantu bakirangwaho n’izo ngeso mbi.

Ati: “Ibi bintu byo kujyana abana mu tubari duhora tubivuga, twabigarutseho kenshi ariko ntituzahwema kubirwanya. Ubu imikwabu irakorwa buri munsi mu tubari n’amahoteri hano muri Kigali ndetse izakomeza mu gihugu hose. Ikigamijwe ni uguca burundu abantu baha abana ibisindisha no kubakoresha mu tubari.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje agaragaza ko usibye guha abana ibisindisha, hanakunze kugaragara abakoresha abana cyane cyane abakobwa mu bikorwa bitandukanye birimo gutanga inzoga ku bakiriya baba baje kuhanywera ndetse bikaba byaranagaragaye ko hari abazana abana b’abakobwa bashinzwe kwicarana n’abakiriya babaganiriza bisa nk’aho bakoreshwa mu buryo bwo gukurura abakiriya.

CP Kabera avuga ko ibyo byose ari byo Polisi y’u Rwanda irimo kugenda irwanya ndetse anasaba buri munyarwanda guhagurukira iki kibazo akumva ko kimureba, agafatanya na Polisi, atanga amakuru y’aho bigaragara.

Dr Uwera Claudine Kanyamanza, umunyamabanga nshingabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’abana, na we avuga ko uru rugamba rwo kurwanya abashora abana mu tubari rutaharirwa Polisi y’u Rwanda yonyine kuko ni ikibazo kireba umuryango nyarwanda muri rusange.

Yaboneyeho gusaba ababyeyi mu muryango ndetse na ba nyiri utubari n’abakozi babo gufata iya mbere bakarwanya ibi bikorwa bigayitse.

Yagize ati: “Uru rugamba ntitugomba kuruharira Polisi y’u Rwanda yonyine, uruhare rwa buri wese rurakenewe haba kuri ba nyiri utubari, abakozi babo ndetse n’ababyeyi hagatangwa amakuru ahagije kuri iki kibazo. Ababyeyi barasabwa kwita ndetse no gukurikirana abana babo buri munsi.”

Yakomeje agaruka kuri ba nyiri utubari abasaba kujya babanza gushishoza bakamenya ko uwo baha akazi yujuje imyaka y’ubukure.

Yagize ati: "Hari bamwe mu bana ureba mu gihagararo ukamwibeshyaho ko ari mukuru no mu myaka y’amavuko. Turasaba abafite utubari kujya bashishoza neza, uwo bagiye guha inzoga cyangwa akazi ko mu kabari bakabanza kureba ko afite imyaka y’ubukure, imyaka iri hejuru ya 18, ibyo bakabikora babanje kubaka ibyangombwa byabo(Indangamuntu)”.

Dr Uwera Claudine Kanyamanza avuga ko kunywa inzoga ku bana bishobora kugabanya imitekerereze yabo ndetse n’imikurire y’ubwonko bwabo kuko buba bugikura. Avuga ko kunywa inzoga utarageza imyaka bishora umwana kunywa ibindi biyobyabwenge kandi bishobora gutuma umwana yishora mu gukora ibindi byaha bikomeye.

Mu gitabo cy’amategeko arengera abana cyo ku wa 31 Kanama 2018 mu ngingo yacyo ya 27 igika cya gatatu bavuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu(6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka