Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani zashimangiye ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Umuyobozi mukuru wa jandarumori y’Igihugu cy’u Butaliyani (Carabinieri), General C.A Giovanni Nistri n’itsinda yari ayoboye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ugushyingo bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda ku kicaro gikuru ku Kacyiru.

General C.A Giovanni Nistri Na IGP Dan Munyuza mu biganiro
General C.A Giovanni Nistri Na IGP Dan Munyuza mu biganiro

Muri uru ruzinduko kandi hari na Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda Dominico Fornara.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda hari umuyobozi mukuru wayo IGP Dan Munyuza n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Ibiganiro aba bayobozi bagiranye byibanze ku gushimangira umubano ushingiye ku kungurana ubumenyi hagati y’inzego zombi cyane cyane hibandwa ku kungurana ubumenyi,ubushobozi ndetse n’ubunararibonye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

General C.A Giovanni Nistri yavuze ko yishimira ubufatanye bumaze umwaka urenga hagati ya polisi y’u Rwanda n’urwego rushinzwe umutekano mu butaliyani( Carabinieri).Avuga ko impande zombi zifuza gukomeza ubufatanye ariko cyane cyane hakibandwa ku kongera ubumenyi n’ubushobozi mu kurwanya ibyaha.

Yagize ati:”Twishimiye imikoranire myiza hagati y’inzego zombi,turashaka kongera ubushobozi bwacu mu bintu bitandukanye, nko kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, amahugurwa ku mitwe yihariye, guhugura abapolisi bazahugura abandi mu bintu bitandukanye,byose bigakorwa hagamijwe gukomeza gushimangira umutekano mu baturage.”

Gen C.A Giovanni yakomeje avuga ko imikoranire hagatiya ya Polisi y’u Rwanda n’uyu mutwe ayoboye ari myiza cyane. Avuga ko iyo mibanire idashingiye gusa ku guhugurana ku mpande zombi ko ahubwo no mu buryo bw’imyumvire mu kurinda abaturage babihuriyeho.

Ati:”Umubano wacu na Polisi y’u Rwanda ntabwo ushingiye gusa ku guhana hana amahugurwa n’ubunararibonye,ahubwo biri no mu mitekerereze kuko Polisi y’u Rwanda usanga ifite amahame meza agamije kwita ku baturage, uburenganzira bwa muntu,kurinda abanyantege nkeya.Ni byiza ko dukomeza gushimangira iyi myumvire twese duhuriyeho.”

Uyu muyobozo yatemberejwe mu bikorwa Kigo cyita ku bahohotewe Isange One stop Center
Uyu muyobozo yatemberejwe mu bikorwa Kigo cyita ku bahohotewe Isange One stop Center

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko uruzinduko rwa mugenzi we ari ikimenyetso cyo gushimangira imikoranire myiza imaze iminsi hagati y’inzego zombi.

IGP Munyuza yavuze ko kuva hasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabinieri muri Mutarama 2017 hari byishi Polisi y’u Rwanda imaze kunguka.

Yagize ati:”Nk’u Rwanda umubano hagati y’uru rwego rushinzwe umutekano mu butaliyani hari byinshi twungukiyemo. Kuri ubu dufite abapolisi barenga 300 bahuguwe mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda,gucunga umutekano n’ituze mu baturage, umutekano wo mu kirere n’ibindi.”

Aba bayobozi bemeranyije gukomeza ubufatanye buri hagati y’inzego zombi cyane cyane bibanda ku kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.Bagaragaje ko ubwo bufatanye ari ingenzi mu gushimangira ituze n’umutekano mu baturage hagati y’ibihugu byombi.

Aba bayobozi bakomereje uruzinduko rwabo mu kigo cyita ku bahuye n’ihohoterwa ( isange One Stop Center) no ku rwibutso rw’abazize jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.

Uyu muyobozi yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali asobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda
Uyu muyobozi yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali asobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka