Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abica amategeko y’umuhanda

Polisi y’igihugu irihanangiriza abatwara ibinyabiziga barenga ku mategeko y’umuhanda, bitaba ibyo bakemera kwamburwa impushya zabo zo gutwara ibinyabiziga.

Mu minsi ishize, minisiteri ishinzwe umutekano imbere mu gihugu yatanze amabwiriza ko umushoferi uzajya ugaragara ko atubahiriza amategeko y’umuhanda azajya yamburwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga.

Icyi cyemezo kigamije gufasha abashoferi kwitwararika no kwirinda impanuka za hato na hato mu ngendo zabo za buri munsi, no kwirinda guhitana ubuzima bw’abantu cyane ko impanuka zihitana abatari bacye.

Gukoresha umuhanda nabi cyane cyane biturutse ku burangare no kudakurikiza amategeko y’umuhanda bimaze gufata intera ndende kubera impanuka zikabije zimaze iminsi zigaragara mu mihanda itandukanye yo mu Rwanda.

Iki cyemezo kirareba cyane abashoferi bahishaga uruhare rwabo mu mpanuka cyane ko akenshi ari bo ziba zaturutseho kubera kutubahiriza amategeko y’umuhanda cyangwa bagatwara ibinyabiziga nta mpushya babifitiye.

Ibi birareba kandi abashoferi batwara ibinyabiziga basinze kuko bazajya bakorerwa ibizamini nibigaragara ko banyoye ibisindisha bahabwe ibihano nta kubababarira kuko imyitwarire nk’iyo idakwiriye umuntu uba utwaye amagara y’abatari bacye.

Polisi y’igihugu ntizihanganira umushoferi wagaragaye ko ari we nyirabayazana w’impanuka, azajya akorerwa idosiye maze igezwe mu bushinjacyaha aburane akurikiranweho kwica abantu yabigambiriye kandi abihanirwe n’amategeko; nk’uko umuvugisi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CSP Celestin Twahirwa, abitangaza.

Polisi y’igihugu irahamagarira abakoresha umuhanda bose cyane cyane abashoferi n’abamotari by’umwihariko kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko ari byo bizafasha mu kwirinda impanuka.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka