Polisi y’u Burundi yashyikirije iy’u Rwanda Umunyarwanda ukekwaho ubwicanyi

Umunyarwanda witwa Shumbusho Jacques w’imyaka 23 ukekwaho kwica umukobwa w’imyaka 19 witwa Munyana Colette yashyikirijwe polisi y’u Rwanda tariki 16/06/2012 akuwe mu Burundi.

Shumbusho ukekwaho kuba yarishe Munyana tariki 12/03/2012 yafatiwe mu Burundi nyuma y’uko polisi yaho ihawe amakuru ko uwo munyarwanda akekwaho ibyaha. Yahise acumbikirwa muri gereza ya Kayanza aho yamaze hafi amezi atatu mu gihe polisi zombi zahanahanaga amakuru zinuzuza ibisabwa ngo agarurwe mu Rwanda; nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Supt. Theos Badege, avuga ko nta hantu na hamwe umunyabyaha ashobora guhungira, aha akaba yarasobanuraga ko polisi mpuzamahanga iba ikora byose ngo abanyabyaha batabwe muri yombi.

Supt. Badege yagize ati: “Shumbusho yashyikirijwe polisi, izakora ibisabwa byose ngo ashyikirizwe urukiko mu gihe kitarenze amasaha 72”.

Kuri ubu Shumbusho acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Nyaruguru mu gihe iperereza rigikomeje.

Mu muhango wo guhererekanya uyu musore ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi wabereye ku mupaka w’akanyaru mu karere ka Nyaruguru warimo umuyobozi w’akarere ka Kabarore mu Burundi ndetse n’uw’akarere ka Nyaruguru mu Rwanda.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka