Polisi na Kiliziya bahuriye ku gusaba abantu kwirinda ibyaha

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CP Rogers Rutikanga, avuga ko nk’uko Kiliziya yifuza ko abantu babaho badakora ibyaha, na Polisi ari uko.

Gerayo Amahoro muri Katedarali ya Butare
Gerayo Amahoro muri Katedarali ya Butare

Ngo ni na yo mpamvu ku wa 12 Mutarama 2020 biyemeje gucisha mu materaniro gatolika yose yo mu Rwanda ubutumwa bwa Gerayo Amahoro, bushishikariza abantu bose kwitwara neza mu muhanda.

Yagize ati “Ibyo bigisha bituma umukirisitu muzima yirinda ibyaha. Bisa n’aho n’ubundi bihuje na gahunda ya polisi, aho natwe tuba dushaka ko abantu birinda ibyaha, ko barengera ubuzima, tugira ngo nk’uko basanzwe babitwigisha, roho nzima ibe mu mubiri muzima.”

Kuri Katedarali ya Butare, ari na ho CP Rutikanga yasengeye, yahatanze ubutumwa bushishikariza abagenza amaguru kunyura mu ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda, kugira ngo babashe kubona ibinyabiziga byashoboraga kubagonga.

CP Rogers Rutikanga avuga ko gusaba abantu kwirinda ibyaha Polisi ibisangiye na Kiliziya
CP Rogers Rutikanga avuga ko gusaba abantu kwirinda ibyaha Polisi ibisangiye na Kiliziya

Yibukije kandi imyitwarire ikwiye kuranga abatwaye ibinyabiziga agira ati “Kwirinda gutwara ikinyabiziga wasinze cyangwa wanyoye inzoga zisindisha cyangwa ibiyobyabwenge, ukirinda kuvugira kuri telefoni utwaye ikinyabiziga, ukirinda kurangara. Icyo gihe nta mpanuka ishobora kukubaho.”

Yakomeje agira ati “Iyo ikubayeho itewe n’ibyo byose, njyewe mvuga ko atari impanuka. Ahubwo mbona ko ari uburangare, kuko washoboraga kuyirinda.”

Kuri we ngo impanuka ni igihe hari icyuma cy’imodoka cyacitse, cyangwa ikindi kibazo kidaturutse ku burangare bw’utwaye.

Abari baje gusengera kuri Katedarali batashye bavuga ko kuba baherewe ubutumwa bwo kwitwara neza mu muhanda mu kiliziya bizatuma bugera kuri benshi.

Umwe muri bo yagize ati “Buriya mu kiliziya haza abantu b’ingeri zose. Gutanga ubutumwa nk’ubu mu kiliziya bifasha gutuma bumenyekana hose.”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CP Rogers Rutikanga, yasengeye kuri Katedarali ya Butare
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CP Rogers Rutikanga, yasengeye kuri Katedarali ya Butare

Padiri mukuru wa Paruwasi gatolika ya Butare, Edmond Habiyaremye, yavuze ko ubu butumwa bwatanzwe uyu munsi bazakomeza kubutanga.

Ati “Hari n’abasibye misa. Tuzakomeza gushishikariza abahagarariye abandi gukangurira abo bayobora gukoresha neza umuhanda, bubaha amategeko y’umuhanda, kugira ngo babungabunge ubuzima bwabo ndetse n’ubwa bagenzi babo.”

Ubu butumwa bwa Gerayo Amahoro bwatanzwe muri kiliziya zose zo mu Rwanda, mu minsi iri imbere ngo buzatangirwa no mu yandi madini.

Bwanajyaniranye no kwibutsa abantu bose kubungabunga ubuzima bw’abana birinda kubahohotera birimo kubasambanya, kubagira abagore bakiri batoya, kubakoresha imirimo ivunanye cyangwa kubakorera iyicarubozo.
Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo nuko muli Police na Kiriziya,habamo abantu abantu benshi bakora ibyaha.Urugero ni abapolisi benshi barya ruswa hamwe n’abapadiri batari bake bakora icyaha cy’ubusambanyi.Ntabwo umuti wo gukuraho ibyaha ari Police cyangwa Kiriziya.Umuti nta wundi,nuko ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyaha igasigaza abantu bayumvira gusa.

RUTIKANGA yanditse ku itariki ya: 14-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka