Polisi na FERWAFA batangije ubukanguramba bwa Gerayo Amahoro ku bibuga by’umupira

Ku ikubitiro ubu bukangurambaga bwatangirijwe ku mukino wari wahuje Rayon Sports na Gasogi United ku wa gatandatu tariki ya 05 Ukwakira 2019.

Umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’ u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda afatanyije na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rtd Brig Gen Jean Damascene Sekamana ni bo batangije ku mugaragaro ubu bukangurambaga.

Mbere y’uko umukino nyirizina utangira, Stade Amahoro yari itatsemo ibyapa bya Polisi y’u Rwanda biriho ubutumwa bukangurira abantu kwirinda no kurwanya impanuka zo mu muhanda. Hari ubutumwa bwabwiraga abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, kubahiriza umuvuduko wagenwe no kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru. Hari kandi ubutumwa bukangurira abantu kwirinda kuvugira kuri telefoni igihe batwaye ibinyabiziga ndetse hari n’umunyamakuru wagendaga atambutsa ubutumwa bukangurira abantu kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka zo mu muhanda.

Umukino ugitangira abayobozi b’abakinnyi (Capitains) ku ruhande rwa Gasogi United na Rayon Sports binjiye mu kibuga bafite icyapa kiriho ubutumwa bukangurira Abanyarwanda guharanira kugera iyo bajya amahoro (#Gerayo Amahoro). Ba kapitene kandi banasomye ubutumwa bukangurira Abanyarwanda kurwanya impanuka.

Eric Rutanga, kapiteni w’ikipe ya Rayon Sport, ubutumwa bwe bwagiraga buti: “Irinde gucomokora akagabanyamuvuduko, mugenzi gira uruhare mu gutanga amakuru igihe hari umushoferi ubona atwaye ikinyabiziga nabi, mureke twubahe amategeko n’amabwiriza y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu muhanda zica zikanakomeretsa abantu.”

Ni mu gihe kapiteni wungirije mu ikipe ya Gasogi United witwa Nshimiyimana Maurice, ubutumwa bwe bwagiraga buti: “Munyamaguru gendera mu kuboko kw’ibumoso bw’umuhanda aho ugenda ureba ikinyabiziga kiguturutse imbere. Irinde kwambuka umuhanda uvugira kuri telefoni cyangwa ufite utwuma wumvisha radiyo, ambara ingofero zabugenewe igihe cyose ugendera kuri Moto. Gerayo Amahoro”.

Umukino ukirangira habaye ikiganiro n’abanyamakuru aho umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko iki gikorwa cy’ubufatanye n’ishyirahamwe nyarwanda ry’umupira w’amaguru(FERWAFA) mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ari indi ntambwe itewe mu kwegera umubare munini w’abantu bakoresha umuhanda.

Yagize ati: “Umupira w’amaguru ukundwa kandi ugashyigikirwa n’abantu benshi kandi bakoresha umuhanda cyane nk’abagenzi, abashoferi ndetse n’abanyamaguru. Abakinnyi na bo ni uko bakoresha umuhanda. Ubu bufatanye na FERWAFA ni intambwe nziza itewe izadufasha kugera ku bantu benshi tukabigisha umutekano wo muhanda n’uko ukoreshwa.”

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ishaka ko abakinnyi n’abafana babo bazajya bagera iyo bajya amahoro dore ko akenshi iyo amakipe yabo yatsinze usanga bidagadura cyane bikaba byabaviramo gukora impanuka.

Ati: “Ntabwo tubuza abantu kwidagadura ariko niba wanyoye ibisindisha wiba ikibazo cy’umutekano ku bandi bakoresha umuhanda. Shaka ubundi buryo bwatuma ugera iwawe amahoro ndetse n’ikinyabiziga cyawe nta kibazo cyagize.”

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Uwayezu Regis yavuze ko nka federasiyo y’umupira w’amaguru bishimiye ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Yagize ati: “N’ubusanzwe Polisi y’u Rwanda ni umufatanyabikorwa wacu wa mbere kuko umutekano ni inkingi ya mwamba ahabera umupira w’amaguru hose. Twishimiye kuba tugejeje ku yindi ntera ubu bufatanye bugamije gutuma abakunzi b’amakipe babasha kujya bagera iyo bajya amahoro igihe baherekeje amakipe yabo ndetse n’umutekano w’Abanyarwanda muri rusange.”

Yongeho ko binyuze muri ubu bufatanye, ahantu hose ku bibuga bizajya biberaho umukino wa shampiyona y’uyu mwaka hazajya hatambuka ubutumwa bukangurira abantu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro burimo kwibanda mu bafana b’abakipe, buje gushimangira gahunda ya Polisi y’u Rwanda yatangiye muri Gicurasi tariki ya 13 uyu mwaka ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwiswe Gerayo Amahoro.

Impanuka zibera mu mihanda akenshi usanga ziterwa n’uburangare bw’abakoresha umuhanda, nyamara 90 ku ijana yazo zishobora kwirindwa, byose bisaba ko abantu bahindura imyumvire ku mikoreshereze y’umuhanda bakubahiriza amategeko awugenga.

Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka