Polisi n’Akarere ka Kicukiro barimo gukurikirana ikibazo cy’uwahohotewe n’abashinzwe umutekano

Polisi y’u Rwanda n’Akarere ka Kicukiro batangaje ko barimo gukurikirana abashinzwe umutekano bavugwaho guhohotera umuntu bari bafashe bamutwaye mu modoka.

Iyi modoka ni yo yari irimo umuntu bivugwa ko yagendaga ahohoterwa n'abashinzwe umutekano
Iyi modoka ni yo yari irimo umuntu bivugwa ko yagendaga ahohoterwa n’abashinzwe umutekano

Amashusho yafashwe n’uwitwa Alex Mwebaze akayashyira kuri Twitter agaragaza abashinzwe umutekano basa n’abanyerondo bari mu modoka inyuma hejuru basa n’abakubita imigeri umuntu wari wicaye muri iyo modoka.

Mwebaze yanditseho ko iyo modoka ari iyo mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, anenga ibyo abo bantu barimo bagenda bakorera uwo muntu bafashe, mu gihe we yumvikanaga abasaba imbabazi.

Muri ubwo butumwa kandi, iby’ako karengane Mwebaze yabimenyesheje inzego zitandukanye zirimo izirwanya akarengane, iz’umutekano, iz’ubutabera n’iz’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, azisaba kugira icyo zikora.

Mu butumwa bwashyizwe munsi y’ayo mashusho, harimo ubwa Polisi y’u Rwanda aho yashimiye Mwebaze ku makuru yatanze, yongeraho iti “Mwaramutse, Polisi yafashe abakoze iri hohoterwa, bagomba gukurikiranwa. Uwahohotewe, yagejejwe kwa Muganga ndetse aravurwa.”

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye na we yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bwo gukurikirana icyo kibazo no gufata abakekwaho guhohotera uwo muntu.

Mu bagize icyo babivugaho babinyujije kuri Twitter harimo n’Akarere ka Kicukiro kagize kati “Tugiye kubikurikirana vuba vuba. Urakoze kuduha amakuru.”

Hari abandi benshi batanze ubutumwa bashimira Alex Mwebaze wagaragaje ako karengane, basaba ko abo bantu bakwiye kubihanirwa kuko bidakwiriye, kugira ngo kandi bibere n’abandi urugero.

Ibitekerezo   ( 4 )

Ariko ubundi abanyerondo b’umwuga bahugurirwa he?bahugurwa nande?ikigaragara cyo nuko babambika iriya myenda bakabohereza ntamabwiriza bahawe,ikindi kandi uburenganzira bwikiremwa muntu ntacyo babiziho rekada!amategeko shwi!!gusa ngewe sinabarenganya ikibazo nicyo uwabahaye akazi.ntabahe amabwiriza...

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-08-2019  →  Musubize

habeho kugenzura izimodoka twiguriye ngo numutekano naho nizo guhohotera no gukanga abaturage plz RNP Gikondo Kigarama nahandi mutabareee

Nunu Bella yanditse ku itariki ya: 19-08-2019  →  Musubize

AKarengane muri kicukiro karihose cyane cyane mumurenge we kicukiro umugabo bita birasa egide utwara imodoka yirondo rymurenge wa kicukiro ahohotera abantu cyane cyane abagent bakorera kwisoko zinia akabikopeshaho amainite akanga kubishyura yitwaje ngo numuyibozi wamwishyuza akagukubita akanakwambika amapingu mutubarize ikibazo cyacu kandi

uwimana damascene yanditse ku itariki ya: 19-08-2019  →  Musubize

uwabereka iyi modoka ya kigarama niya gikondo iyo zahuye wagirango haba habaye intambara kuko barakubita kandi abanyerondo bazirimo uba wagirango nibo bayoboye isi.gusa bakwiye kwisubiraho abantu badatinya nuwigendera

alias yanditse ku itariki ya: 20-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka