Polisi irihanangiriza abahagarara ku muhanda ntacyo bahakora

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu bakigaragara barenga ku mabwiriza yashyizweho yose yo kwirinda ikwirakwira rya #COVID19.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Polisi iravuga ko muri abo harimo abahagarara ku muhanda ntacyo bahakora, abakorera siporo ku muhanda, abakora udutsiko bakagenda ntacyo bagamije, abajya guhagarara ku masoko cyangwa ku maduka ntacyo bafite bahagura, abantu cyangwa amatsinda batubahiriza guhana intera hagati yabo, n’abatanga serivise za ngombwa badakora ibisabwa ngo ababagana bategerana.

Ubutumwa Polisi yanyijije kuri Twitter buvuga ko gukora ibivuzwe haruguru ari ukutubahiriza amabwiriza ya Leta, bikaba bishyira ubuzima bw’ubikora n’ubw’abandi mu kaga.

Polisi ivuga ko uzabifatirwamo, azafatwa nk’uwashatse kwandura icyorezo ndetse no kucyanduza abandi, akazabihanirwa by’intangarugero.

Polisi kandi isaba abaturarwanda gutanga amakuru mu gihe babonye abakora ibyavuzwe muri ubu butumwa bitemewe.

Uwashaka gutanga ayo makuru yahamagara :

*Nimero itishyurwa: 112

*Umujyi wa Kigali: 0788311020

*Amajyaruguru: 0788311151

*Amajyepfo: 0788311138

*Uburasirazuba: 0788311142

*Uburengerazuba: 0788311118

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka