Polisi iributsa gucomokora ibikoresho bikoresha amashanyarazi nyuma yo kubikoresha
Polisi y’igihugu ishami rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro, iributsa abaturage ko igihe bamaze gukoresha ibikoresho bikoresha amashanyarazi bakwiye kwibuka kubicomokora no kubizimya mbere yo kuva aho bari bari.
Yabitangarije mu bukangurambaga ikora mu kwigisha abaturage muri rusange, uburyo bwo kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro.
Ubwo bukangurambaga, muri iki cyumweru bwahawe abakozi b’ikigo ‘Rwanda Cooperation Initiative’ (RCI).
Chief Inspector of Police (CIP) Dieudonne Mutaganda, ushinzwe amahugurwa mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi (Fire and Rescue Brigade -FRB), yibukije abo bakozi ko bagomba kujya bagenzura ko ibikoresho byose bakoresha bikoresha amashanyarazi bicomokoye kandi bijimije, mbere y’uko basohoka mu biro cyangwa bava mu ngo zabo.
Yagize ati “Za buji, ibikoresho bikoresha amashanyarazi, ipasi, gaz batekesha n’ibindi byose bishobora guteza inkongi; buri gihe mujye mwibuka kubizimya mumaze kubikoresha".
CIP Mutaganda kandi yabasabye kwibuka kugendera ku mabwiriza agaragaza aho abantu bemerewe kunywera itabi, kuko na bwo ari uburyo bwo kurinda ubuzima n’umutekano.
Ati “Kunywera itabi ahabonetse hose bishobora gutera inkongi, cyane cyane iyo igishirira cy’itabi gihuye n’ikintu cyumye”.
Uyu muyobozi kandi yibukije aba bakozi ko gukoresha insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge kimwe n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi, na byo ari indi ntandaro ikomeye y’inkongi z’umuriro.
Aba bakozi banahawe ubumenyi bw’ibanze ku mikoreshereze ya kizimyamoto, imikoreshereze ikwiye ya gaz batekesha nk’uburyo bwo kuyicana no kuyizimya, kwibuka gufungura amadirishya n’inzugi mbere yo gucana gaz, no kugenzura neza ko wayizimije nyuma yo guteka.
Umuyobozi wa Rwanda Cooperation Initiative, Antoine Muhire, yashimiye Polisi ku bw’ayo masomo, kandi yizeza ko aya masomo bahawe na bo bazayasangiza abandi.
Ati “Tugiye kuba intumwa nziza za Polisi y’igihugu mu kurwanya inkongi z’umuriro”.
Aya mahugurwa yatanzwe muri gahunda ya Polisi y’igihugu yo kongera imbaraga mu guha abaturage b’ingeri zinyuranye ubumenyi ku kwirinda inkongi.
Polisi kandi yibutsa abaturage ko igihe habayeho inkongi y’umuriro bakwiye guhita bahamagara kuri 111, 112, 0788311224 ndetse na 0788311120, kugira ngo ihite itabara byihuse.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|