Polisi iributsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ibi bihe by’imvura

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika kugira ngo birinde impanuka muri ibi bihe by’imvura, kuko imihanda iba inyerera, ndetse hari n’ibihu bishobora kugora abatwara.

Polisi isaba abatwara ibinyabiziga byabo gukora ibishoboka byose kugira ngo birinde icyo ari cyo cyose gishobora guteza impanuka zo mu muhanda muri ibi bihe by’imvura y’umuhindo, bazirikana gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’.

Bimwe mu byo abashoferi basabwa harimo kugenzura ko amapine atashaje ku buryo ashobora kuba imbarutso y’impanuka kubera ubunyerere, bakagenzura ko uduhanagura ibirahure dukora neza nk’uko bikwiye.

Ni ngombwa kandi kugenzura ko amatara yaka neza, kugira ngo bayifashishe mu gihe hari ibihu, bakanibuka kureba ko feri nta kibazo zifite mu rwego rwo kurushaho kwirinda icyo ari cyo cyose cyateza impanuka.

Abatwara ibinyabiziga baranibutswa kwirinda guhagarara munsi y’ibiti cyangwa iruhande rw’imikingo, kuko bishobora kubagwira. Ikindi kandi barasabwa kwirinda kunyuza ibinyabiziga mu biziba n’ibidendezi, kuko hari igihe haba ari harehare ikinyabiziga kikaba cyagwamo.

Polisi ivuga ko impanuka zose zishobora kwirindwa, igihe buri wese yubahirije neza amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.

Imibare iheruka gutangazwa na Polisi y’u Rwanda yerekanaga ko mu gihe cy’imyaka itatu, guhera muri 2019, 2020 na 2021, kugera muri Mutarama 2022, impanuka zahitanye abantu 2103.

Mu rwego rwo kwirinda no gukumira ko impanuka zikomeza gutwara ubuzima bw’Abanyarwanda, Polisi igenda ikora ubukangurambaga butandukanye, burimo ubwo kwigisha abanyamaguru kwitwararika igihe bambuka, cyangwa se bagenda mu muhanda, birinda kugenda bambaye udukoresho bumviraho imiziki mu matwi cyangwa bavugira kuri telefone kuko bishobora kubarangaza, bityo bikaba intandaro y’impanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka