Polisi irasaba abaturage gukaza ubufatanye mu guhangana n’ibiyobyabwenge
Polisi y’igihugu irashimira abaturage uruhare bakomeje kugaragara mu kurwanya ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda, ariko igatangaza ko urugamba rugikomeze abaturage bakwiye gukomeza kuba maso.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki tariki 15/07/2014 n’umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CP Modeste Mbabazi, nyuma y’aho Polisi itereye muri yombi bamwe mu bacuruzi bacuruza inzoga zitemewe mu Rwanda n’izindi z’inkorano zizwi nka “Kanyanga.”
Yagize ati “Ndashimira Abanyarwanda baduhaye amakuru kuko iyo hataba amakuru twahawe n’Abanyarwanda ntago tuba twarabigezeho. Ubwa mbere tujya gufata uriya mugabo witwa Gabriel twabonye amakuru ko hari Kanyanga na Chief waragi zambutse umupaka zerekeza i Kigali.
Nk’uko bisanzwe hari bariyeri n’ibyapa byo gusakiraho dushyira mu muhanda mugari, uriya muhanda uva Gatuna werekeza i Kigali, twamufashe mu gihe cya saa Cyenda na mirongo ine n’itanu z’ijoro.”

CP Mbabazi yavuze ko uwo mugabo witwa Gabriel ukomoka mu karere ka Nyagatare yafatiwe mu bihe bitandukanye n’undi mugore witwa Dancilla utuye mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo. Izo nzoga zose na Kanyanga byose hamwe bifite agaciro kagera kuri miliyoni 2,5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yavuze ko aba uko ari babiri bazahanwa n’ingingo ya 594 mu gitabo cy’amategeko ahana.
Iyo ngingo ivuga ko ufashwe acuruza kanyanga ahanishwa igihano cyo gufungwa kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu yo kuza ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.
Gusa Gabriel we ahakana ibyaha aregwa avuga ko yari atumwe atari azi icyo atwaye mu modoka bamufatiyemo, mu gihe Dancilla we yemera icyaha akavuga ko ashinjwa ubufatanyacyaha kuko yatije inzu uwari uzanye izo nzoga.

Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
twamagane ibiyobyabwenge kandi duharanire kuba mu gihugu kibereye abanyarwanda kitarimo drogue
erega byakabaye inshingano zacu abaturage kurusha iza polisi kuko birangirirza barumuna bacu abana bacu si abapolisi gusa, ni ubwo igihugu kiba kihangirikira amaboko yacyo yejo hazaza haba hahahungabanira , dufatanye rwose nkabaturage mbere nambere kuko bikorerwa mutugari twacu duteyemo tunabimenye kurusha polisi , dufatanye na polisi turandure ibiyobyabenge murubyiruko rwacu