Polisi irasaba abantu kutishimisha ngo barengere

Mu gihe hasigaye amasaha make ngo umwaka wa 2020 ugere, Polisi y’u Rwanda yasabye abantu kwigengesera, birinda kwishora mu byaha, ibasaba no gutanga amakuru y’ikintu cyose babonye cyabangamira ibyishimo by’abandi.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, avuga ko ibyishimo byo kwinjira mu mwaka mushya bidashoboka mu gihe nta mutekano uhari, akavuga ko umutekano ugomba kwitabwaho mbere na mbere.

CP Kabera ati “Ibirori bigomba gukorwa ariko amategeko na yo akubahirizwa, uburenganzira bwa bamwe ntibubangamire ubw’abandi, duharanira ko hatagira ubuzima bw’abantu butakara cyangwa ibintu byangirika.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yibukije abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, kwirinda umuvuduko ukabije, kwirinda kurangara bari mu muhanda, kwirinda guteza urusaku rukabije, kwirinda gusiga urugo cyangwa abana bonyine, no kwirinda guha abana ibisindisha.

Ingingo ya 27 yo mu itegeko yo mu itegeko ryo kurengera abana ivuga ko umuntu wese uha umwana inzoga cyangwa itabi aba akoze icyaha.

Umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’ igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).
Ingingo ya 32 yo iteganya ko umubyeyi, umwishingizi cyangwa undi wese ufite ububasha ku mwana mu buryo bwemewe n’amategeko utubahiriza imwe mu nshingano ze ziteganywa n’amategeko nta mpamvu yumvikana, ku buryo byagira ingaruka mbi ku buzima bw’umwana, ku mutekano we, ku mibereho ye cyangwa bigatuma umwana yishora mu buzererezi aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1).

Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije, mu ngingo yaryo ya 53 rivuga ko bitabangamiye ibiteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, umuntu uteza urusaku rurengeje ibipimo byagenwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Mu Rwanda, itegeko rivuga ko urusaku ruba rwinshi igihe rurengeje igipimo fatizo cya 80 db(decibel), icyo gihe ruba rubangamira abarwumva nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije(REMA).

Mu gihe abantu bakeneye ubutabazi bwa Polisi, bashobora guhamagara 0788311155 ndetse no kuri izi nimero zikurikira:

112: Ubutabazi bwihuse
113: Impanuka zo mu muhanda
110: Umutekano wo mu mazi
111: Inkongi z’umuriro
3511: Uhohotewe n’Umupolisi
3512: Ihohoterwa rishingiye ku gitsina
116: Gutabariza umwana uri mu kaga
997: Kurwanya ruswa
912: Ambulance

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka