Polisi irasaba abana b’abakobwa kwitondera ababashuka bababeshya ubukire

Nk’uko biherutse gutangazwa na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame, bimaze kugaragara ko ngo hari Abanyarwanda binjiye muri busness yo gushora abana b’abakobwa mu buraya ndetse no kubacuruza hanze y’igihugu, ubucuruzi avuga ko bugayitse kandi butesha agaciro Ubunyarwanda.

Iyi ninayo mpamvu yatumye inzego za Polisi hirya no hino mu gihugu zihagurukira hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, bagasobanurira Abanyarwanda uko bakwitwara mu gihe hagaragaye ibimenyetso by’uko umuntu ashaka kugurisha abana b’abakobwa.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi akaba n’umugenzacyaha wa polisi mu ntara y’amajyepfo, Chief Spertendant Hubert Gashagaza, ngo bimwe mu bigomba kwitonderwa ni ukugira irari ry’amafaranga kuko abagurisha abakobwa bababeshya ko bagiye kubageza ku bukire bukomeye ku buryo ngo byoroshye kugwa mu bishuko ku bana b’abakobwa.

N’ubwo nta mibare itangazwa y’abakobwa baba bacuruzwa hanze, ngo ni ngombwa ko n’ubwo ibimenyetso byagaragaye atari byinshi ari ngombwa ko Abanyarwanda bamenya ko abacuruza abantu no mu Rwanda bahageze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo avuga ko ubu bucuruzi bw’abana b’abakobwa butandukanye n’uburaya busanzwe bukorwa, kuko gucuruza umuntu nta nyungu byinjiriza uwacurujwe mu gihe uburaya bwo bukorwa ku nyungu z’uwabwishoyemo.

Agira ati « human traficking ni ubucuruzi bukorerwa umuntu agakoreshwa ku nyungu zitamufitiye akamaro kandi nta burenganzira afite, mu gihe uburaya bwo buterwa n’ibyiyumva bya nyikubukora».

Chief Spertendant Hubert Gashagaza umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'amajyepfo.
Chief Spertendant Hubert Gashagaza umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo avuga ko kandi muri iyi Ntara nta mibare izwi ku bakobwa baba barajyanwe hanze gucuruzwa, ariko ngo ni ngombwa gufata ingamba zirimo no gutanga amakuru mu gihe haba hari umuntu wabuze.

Abashuka abantu babashora muri ubu bucuruzi ngo babashakira ibyangombwa by’ibihimbano, ku buryo iyo ugeze hanze ibyangombwa byawe wabyambuwe ufatwa nk’uwambuwe agaciro kuko nt akikuranga uba ufite kandi nta n’uko wabona ugaruka mu gihugu.

Icyo gihe ngo uba ubaye uw’uwakujyanye akagukoresha ibyo ashaka birimo no gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu, n’ubundi bucakara butesha agaciro umuntu.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 3 )

ni bajye bumva inama z’abantu bakuru ababashuka nta kiza baba babifuriza usibye kubasambanya ndetse bakanabicira ubuzima

Adele yanditse ku itariki ya: 25-08-2014  →  Musubize

barumva se sha ko basigaye bakunda ibintu kurusha undi muntu wese wabayeho kwisi, ariko ikiza ni uko badatinda kubona ko ibintu ntakamaro kabyo , kwiyubaka , ukiha agaciro , ukumvako ugomba kwigira wowe ubwawe mbere nambere , kuwigiramo ikizere cyejo haza heza kandi ukumva ko ari woewe bizaturukaho ntawundi, to be optimist!! ngibi byinshi abana bacu babakobwa Babura ariko akenshi bituruka kuburere baba bafite abenshi ari hafi yantabwo , rwose sinatinya kuvuga ko hari ababyeyi bataye inshingano, kandi ugasanga barababazwa nimyitwariro yabana babo kandi aribo babitera byose, ntamwana ugishyirwaho igitutsure reka da , ngo ni liberte , !

kalisa yanditse ku itariki ya: 25-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka