Polisi irasaba abakaraningufu kubumbatira umutekano

Polisi mu Karere ka Muhanga irasaba abakora akazi kazwi ku izina rya karani ngufu gukomeza kunoza akazi kabo bakirinda ibiyobyabwenge n’ubujura bwa hato na hato.

Bamwe mu bakarani ngufu bavugwaho ibikorwa bitari byiza birimo urugomo, uburaya ndetse n’ubujura bikabangamira umutekano.

Butwenge avuga ko abakaraningufu biteguye gukomeza gukorana n'inzego zishinzwe umutekano
Butwenge avuga ko abakaraningufu biteguye gukomeza gukorana n’inzego zishinzwe umutekano

Butwenge Silas umwe mu bakarani ngufu mu karere ka Muhanga avuga ko inzego z’umutekano zibashishikariza kwisubiraho kandi ko usibye bamwe mu bataritabira gukorera mu makoperative, ibintu bigenda neza kandi ko abananiranye bazajya bakomeza kubahwitura.

Butwenge agira ati, “Twe turumva twiteguye gukorana n’ubuyobozi kuko usibye abananiranye usanga ari bo bajya mu ndaya, abatitabira inama turabazi ariko ejo tuzabaganiriza kandi twiteuye impinduka kandi batisubiyeho twajya tubahana”.

Nshimiyimana Théophile uyobora Koperative karani ngufu ya Nyamabuye we asaba ko inzego z’umutekano zababa hafi zigata muri yombi abakora akazi ntaho babarizwa kuko ngo ari bo bahungabanya umutekano.

Mu gihe abakarani bari mu nama hari abandi bari bibereye mu mirimo ngo nibo bahungabanya umutekano
Mu gihe abakarani bari mu nama hari abandi bari bibereye mu mirimo ngo nibo bahungabanya umutekano

Nshimiyimana agira ati, “Twitirirwa ibibi byose bibaye mu mujyi wa Muhanga, ariko dufite abatuvangira mu mikorere batari mu makoperative kuko abahora ku ndege (abategereza akazi mu mayira) nibo batuma twitwa abanyabyaha kuko bagirirwa icyizere bakiba ibintu by’abandi”.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga SS Muheto Francis avuga ko abakarani bakorana umunsi ku munsi kandi ko ikigamijwe ari ukunoza imikoranire kandi ko abadafite aho babarizwa batabwa muri yombi igihe hatanzweho amakuru ko bahungabanya umutekano.

SS Muheto avuga ko Polisi izakomeza guhashya abakarani bateza bagenzi babo urubwa
SS Muheto avuga ko Polisi izakomeza guhashya abakarani bateza bagenzi babo urubwa

SS Muheto avuga ko ubufatanye n’abakarani buzakomeza, kandi ko n’ababaha akazi bagomba kubafata neza kuko nabo ari abantu, agira ati, “Urabona ko tuba twaje kubaganiriza ni ukugirango tunoze iyo mikoranire n’imikorere kandi hari amakuru batanga adufasha mu gucunga umutekano turabizeza ko ibibazo bihari bigomba gukemuka byanze bikunze”.

Kugeza ubu amakoperative y’abakarani ngufu ni abiri mu mujyi wa Muhanga, kuganira nabo bikaba bigamije no kugirango n’abandi bishyire hamwe bityo umutekano w’ababaha akazi n’in,go zabo urusheho gusagamba.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abakaraningufu nabo bagomba kuba ijisho ry’umutekano kandi bakamenya gutangira amakuru ku gihe aho bitagenda neza cyangwa aho badafite ububasha bwo gukemura ibibazo.

Juma yanditse ku itariki ya: 6-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka