Polisi irakangurira abacuruzi gushishoza amafaranga bahabwa n’abaguzi
Polisi y’u Rwanda ikomeje gusaba abacuruzi kwitonda bakajya bagenzura amafaranga bishyurwa cyane cyane mu masaha y’umugoroba, kuko aribwo abatekamutwe babonamo icyuho cyo gutanga amafaranga y’amakorano.
N’ubwo iki cyaha cyagabanutse ariko, hari abatarumva neza izi nama Polisi y’u Rwanda ibagira, ku buryo hari abagifatiwa muri ibi byaha. Ni muri urwo rwego ku cyumweru tariki ya 17 Gashyantare Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo 2 bakekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano.
Umwe mu bakekwaho iki cyaha, ni umugabo w’imyaka 31 wafatiwe mu kagari ka Bugera, umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, akaba yarafatanywe inoti 6 z’amafaranga 5000, akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo.
Nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Ngoma ibitangaza, ngo uyu mugabo yagiye guhaha mu iduka, nyuma yishyura amafaranga y’amahimbano, nibwo nyir’iduka atamushize amakenga ku mafaranga yari afite. Uyu nyir’iduka afatanyije n’abaturage bari aho bahise bitabaza Polisi ihita imufata.
Uyu wafashwe avuga ko aya mafaranga nawe yari yayahawe n’umushyitsi we wari wamusuye, ariko akaba we yarahise atoroka.
Undi wafatanywe amafaranga y’amahimbano ni umugabo w’imyaka 28, we akaba yarafatiwe mu kagari ka Ryamanyoni, umurenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, akaba yarafatanywe inoti 23 z’amafaranga 2000.
Ngo uyu nawe yagiye ikarita yo gushyira muri telefone, yishyura inoti ya 2000 Frw, nyir’iduka abonye ko anoti amuhaye ari impimbano, abibwira abaturanyi be bari hafi aho, nabo bahita bitabaza Polisi nayo imuta muri yombi.
Uyu mugabo avuga ko nawe aya mafaranga yari yayahawe n’uwo baguze inka, ariko akaba atari yamenye ko harimo amahimbano. Uyu we afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukara.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba Senior Superintendent of Police (SSP) Bénoit Nsengiyumva, yashimye abaturage kuko bagize uruhare mu ifatwa ry’aba bagabo, anabasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe y’abantu bigana amafaranga ndetse n’ibindi byaha muri rusange, kugira ngo habeho kurengera ubukungu bw’igihugu no gucunga umutekano w’abaturarwanda.
Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|