Polisi iraburira abatwara abagenzi bava mu Karere bajya mu kandi bitemewe

Polisi y’igihugu irasaba abantu bose kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19, aho ingendo zihuza uturere zitemewe, bityo ikaburira abafite ibinyabiziga batwara abantu ko bashobora kubihanirwa bikomeye.

CP John Bosco Kabera
CP John Bosco Kabera

Ibyo ni ibyagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, ubwo yari mu kiganiro kuri RBA, asobanura uko ibyemezo byafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Mbere tariki 4 Mutarama 2021 birimo gushyirwa mu bikorwa.

Iyo nama y’Abaminisitiri yemeje ko ingendo hagati y’uturere no hagati yatwo n’Umujyi wa Kigali zibujijwe, gusa muri iki gitondo hagaragaye abantu benshi bashakaga kuva aho baraye berekeza mu tundi turere, bagakoresha uburyo bushoboka bwose ngo babone uko bagenda, CP Kabera akaba aburira ababatwara.

Agira ati “Biteye ikibazo aho tubona imodoka zitwara abagenzi, iz’abantu ku giti cyabo, taxi voiture, moto ndetse n’abanyonzi, baca hirya no hino bagaceremba batubahirije amabwiriza kugira ngo batware abantu. Turabamenyesha ko aho abapolisi bari bakorana n’inzego z’ibanze, badakwiye kubareka ngo bajyane abantu mu tundi turere”.

Ati “Niba babirenzeho, bamenye ko ibyo binyabiziga, abashoferi n’abo batwaye nibabifatirwamo bari buhanwe, kimwe n’amagare, moto n’imodoka z’abantu ku giti cyabo. Turasaba Abanyarwanda, tumaze iminsi igera muri 300 muri iki cyorezo, ntabwo iminsi 15 yaraye yemejwe ko izo ngamba zizongera gusuzumwa ari yo igomba kubananira, gahunda ni guma mu Mujyi wa Kigali na guma mu turere”.

Yongeyeho ko n’abanyura mu nzira zitemewe bitabahira kuko aho banyura hose hari Polisi, kandi ko banacitse Polisi bashobora kudacika Covid-19, ngo ibyiza ni uko bakubahiriza amabwiriza, cyane ko impande zose hari inzego zirimo na Polisi zifasha ufite ikibazo cyumvikana akoroherezwa.

Ku kijyanye n’abantu bataha mu turere turi mu nkengero za Kigali ariko bakorera buri munsi mu Mujyi wa Kigali, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse wari muri icyo kiganiro, yavuze ko inzego zibishinzwe zirimo kubyigaho.

Ati “Icyo kibazo ntikiri muri Kigali gusa kuko hari n’aho kireba abanyeshuri, inzego zibishinzwe rero ziragenda zibisuzuma kimwe ku kindi, ariko n’aho biba ngombwa ko bagenda birasaba ko tunabapima kugira ngo bamenye ko nta bwandu bafite bamenye no kwirinda. Inzego zitandukanye zirimo kubikoraho ku buryo byinshi birara bikemutse, gusa ntabwo wafata umwanzuro ngo usange nta muntu n’umwe ubangamiye”.

Icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba no kubuza ingendo hagati y’uturere nibwo bwa mbere byafatwa kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda, ngo bukaba ari uburyo bwo gukaza ingamba zo kwirinda, kuko imibare y’abandura n’iy’abahitanwa n’icyo cyorezo yongeye kuzamuka cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Si Taxi voiture gusa ahubwo ama voiture ama jeep imodoka zi it bita transit ziba zitarsbona ibirango zijya magerwa Burundi Drc zose niko zitwara abagenzi yewe limwe na limwe na ma V8 batsindagiramo nimizigo bapfa kurenga gato aho uturere dutandukanira bagahagarara abo batwaye bagaca iyubusamo intera mu modoka ntizubahirizwa itegeko ikinyabiziga gitwara 1/2 cyabo gitwara aliko ugasanga ivoiture itwaye abantu 5 polisi nirusheho kugenzura RURA igenzura buriya bayitinya kurusha abandi bose

lg yanditse ku itariki ya: 6-01-2021  →  Musubize

Ntacyo kigali today itadukoreye ngotwishime.naho itatugerera ngotumenye.murabagaciro.kbs.

Munyembabazi martin yanditse ku itariki ya: 5-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka