Polisi iraburira abaturiye imipaka ko magendu n’ibiyobyabwenge bizabicisha

Polisi y’Igihugu yibukije abaturiye umupaka ko mu bihano bihabwa abafatwa bambukana magendu n’ibiyobyabwenge harimo no gutakaza ubuzima.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Dan Munyuza yabitangarije mu karere ka Gicumbi mu gutaha ibyagezweho mu kwezi ngarukamwaka kwahariwe ibikorwa bya Polisi.

Ari kumwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutabera, IGP Dan Munyuza yaburiye abambukana magendu n’ibiyobyabwenge cyane cyane abatuye mu turere twa Nyagatare, Gicumbi na Burera.

Agira ati"ikinyabiziga gifashwe gitwaye magendu gitezwa cyamunara, ubitwaye nawe agacibwa ihazabu y’amafaranga menshi".

"Ariko hari n’ingaruka zo kuhasiga ubuzima, iyo uhuye n’abacunze umutekano ku mbibi z’igihugu cyacu baguhagarika ukiruka".

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu avuga ko hari ububiko bwuzuye ibicuruzwa byafatiwe muri magendu, ndetse n’uburoko burimo abayifatanywe barimo n’abatorokanaga mudasobwa z’abanyeshuri.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Jean- Marie Vianney Gatabazi avuga ko hari umushinga wo gukora amaterasi muri iyo ntara ufite agaciro ka miliyari 35, ngo witezweho gufasha abaturage gushakira ubuzima mu Rwanda batagiye muri Uganda.

Minisitiri Johnston Busingye avuga ko umunsi w’isozwa ry’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ngo wari ukwiriye gutuma abaturage bifatira ibyemezo.

Ati"Ibi byumba Polisi yubatse birimo ibyagenewe gukoreramo, ariko harimo n’ibyagenewe uburoko, ndagira ngo mu mwaka utaha batazaba batubwira ko ubwo buroko bwuzuye abananiranye".

Minisitiri Busingye ahamya ko Polisi y’u Rwanda mu myaka 19 imaze ishinzwe "itagwingiye", ashingiye ku byo ikora mu gucunga umutekano, kubungabunga amahoro no gufasha abaturage kuva mu bukene.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo gusize yubakiye amazu imiryango 30 y’abatishoboye, ibiro by’imidugudu bitandatu hamwe n’ibiro by’aho ikorera mu mirenge ya Manyagiro na Kaniga muri Gicumbi.

Polisi ikomeza ivuga ko yatanze amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu ngo ibihumbi bitatu, hamwe n’ubwishingizi bw’ubuzima ku baturage 3,000.

Muri uku kwezi kandi abapolisi barenga 1,000 ngo batanze amaraso yo gufasha indembe, ndetse hanakorwa ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa n’inda ziterwa abangavu, kubungabunga ibidukikije n’umutekano wo mu muhanda.

Mu baturage bubakiwe na Polisi harimo
Kayonga Semikizi w’imyaka 66 akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hamwe n’umufasha we Annonciate Mukantaganzwa w’imyaka 55, bavuga ko ubu aribwo babonye inzu bazasaziramo nyuma y’umwaka bari bamaze batagira aho kuba.

Kayonga agira ati"Ku mibereho yanjye hagiye kwiyongeraho indi myaka nka 20, nari narubakiwe inzu y’ibiti irasenyuka, ariko iyi yo imyaka izamara byibura ni nka 200".

"Hari benshi barokotse Jenoside batagira inzu zo kubamo, batanagira amatungo abafasha kubaho".

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2018, Umuyobozi w’Ikigega gifasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(FARG) Ruberangeyo Theophile, yavuze ko abangana na 2,155 bagikeneye amacumbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo. Niyo Business ya mbere ku isi,kurusha uburaya no kugurisha intwaro. No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.

munyemana yanditse ku itariki ya: 18-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka