Polisi iraburira abarimo kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko hari amakuru agaragaraza ko abantu hirya no hino mu Gihugu barimo kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, akaba yongera kubaburira.

CP John Bosco Kabera
CP John Bosco Kabera

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yabigarutseho ati “Turababwira ibyo tubona, amakuru dufite ni arebana n’abantu barimo kudohoka hirya no hino, mu rwego rwo gukumira icyorezo abazabifatirwamo bazabihanirwa, abantu ntibarebe inyungu z’akanya gato.”

CP Kabera araburira amaresitora yagombaga kuba ategura amafunguro y’abagura bitambukira(take away), ko aho bazafatwa babyiganiramo bicaye barimo gufungura, hafite ibyago byo gufungwa.

Ahabera ubukwe na ho ba nyiri ubusitani n’ubwo ngo bavuga ko bubahirije umubare wa 30% by’abagomba kuhakirirwa, hari ababutaha batarimo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akomeza avuga ko aba bantu bose barimo kurenga ku mabwiriza bazakomeza gushyrwa ku mugaragaro binyuze mu Itangazamakuru.

Yavuze ko kuba ubukwe bwaremewe ndetse n’imibare ikongerwa, bitavuze ko icyorezo Covid-19 cyashize.

Gahunda zose zasubukuwe zaba izo kujya mu masoko n’ahandi hacururizwa, gukora ubukwe, kujya mu biro…ahakorerwa ibikorwa bitandukanye hose, abantu basabwa kubahiriza amabwiriza nta mwihariko.

Bose baba abakingiwe cyangwa batarakingiwe, abipimishije n’abataripimishije, buri wese asabwa guhana intera na mugenzi we, kwinjira ahantu yabanje gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa neza, kwirinda kuramukanya ahoberana cyangwa ahana ibiganza n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka