Polisi iraburira abantu batubahiriza amabwiriza yo kuguma mu ngo

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera atangaza ko abantu batarimo kubahiriza uko bikwiye amabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’Intebe yo kuguma mu rugo uretse gusohoka hari serivisi zihutirwa bakeneye batabona mu rugo.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera

Aganira na Kigali Today, CP Kabera yatangaje ko mu Mujyi wa Kigali no mu Turere, inzego z’ibanze na Polisi babyukiye mu bikorwa byo kureba uko abantu bubahiriza ibyemezo bya Minisitiri w’Intebe mu gukumira icyorezo cya COVID-19 kandi hari abaturage bari mu muhanda.

Yagize ati “Barabahagarika abantu bagenda ntacyo bagiye gukora, ari abagenda mu binyabiziga cyangwa abagenda n’amaguru, hari n’aho basanze utubari dukora bakadusaba gufunga.”

Avuga ko inzego z’ibanze uretse kureba uko byubahirizwa banabagira inama yo kuguma mu rugo, ariko hari abagiye bahagarikwa bagiye mu bikorwa bitemewe nko guhurira hamwe mu masengesho kandi bitemewe, asaba abantu kubahiriza amabwiriza.

CP Kabera avuga ko ikintu gikomeye ari ukuguma mu ngo ibyumweru bibiri, umuntu agasohoka hari impamvu yihutirwa.

Ati “Urabona ko n’abakozi ba Leta n’abikorera basabwe gukorera mu ngo, birumvikana ko bagomba kubyumva bagashyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe, bagategereza ko abagaragayeho icyorezo bakira n’abo bahuye bagasuzumwa bakareba ko batarwaye, tukareba aho iki cyorezo cyerekeza.”

Ati “Nta kibazo cyagombye kuba gihari, ariko bagomba kugira imyumvire kuri iki cyorezo kuko igihugu kitifuza ko Abanyarwanda bakirwara ari benshi.”

N’ubwo umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP Kabera adatangaza umubare w’abafatiwe mu bikorwa binyuranya n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kibasiye ibihugu byinshi ku isi, mu Ntara y’Amajyaruguru hari abafashwe basengera mu byumba no mu ishyamba bitandukanye n’amabwiriza, hakaba n’abandi bafatiwe mu muhanda kandi abantu batemerewe kuva mu ngo ariko ngo barigishwa bagasubira mu ngo.

Mu Rwanda ku cyumweru tariki 22 Werurwe 2020 habarurwaga abantu 19 bari bamaze kugaragaho icyorezo cya COVID-19, naho abahuye na bo babarirwa muri 680, umubare ushobora gukomeza kwiyongera abantu batubahirije amabwiriza yatanzwe mu kwirinda ingendo no gukoranaho hamwe no kugaraba intoki igihe cyose umuntu agize icyo akoraho cyangwa se akagira uwo bahuza ibiganza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka