Polisi yataye muri yombi abagore batunda ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagore bane, ubwo bari bahetse ibiyobyabwenge byo mu bwoko bunyuranye.

Aba ni bamwe mu bagore bafashwe bakurikiranyweho gutunda ibiyobyabwenge
Aba ni bamwe mu bagore bafashwe bakurikiranyweho gutunda ibiyobyabwenge

Abo bagore ubwo bafatirwaga mu Murenge wa Gacaca, mu Karere ka Musanze, bari bahetse mu mugongo inzoga zitemewe, izindi bazikenyereyeho ariko ntibyabahira batabashije kubigeza aho bari babijyanye.

Bafashwe ku cyumweru tariki 16 Kamena 2019, nyuma y’uko bamwe mu baturage babaketse batungira agatoki Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, yatangarije Kigali Today ko amayeri yo gutunda ibiyobyabwenge hifashishijwe abagore, akomeje kuburizwamo kubera ubufatanye bwa Polisi n’abaturage.

Agira ati “Amayeri abagore bakomeje gukoresha mu gutunda ibiyobyabwenge twamaze kuyatahura, hari ababiheka mu mugongo ukagira ngo bahetse abana, abandi bakabikenyereraho. Kuri bwa bufatanye bwacu n’abaturage, cyane cyane abegereye umupaka ni bo bakomeje kudutungira agatoki abo bantu”.

Akomeza agira ati “Ibyo mu kubyambutsa, barabipakira bakamera nk’abatwite, ubundi bakamera nk’abahetse abana, iki gihe rero ayo mayeri abaturage bamaze kuyatahura, baradutungira agatoki tukagenda tubafata”.

Polisi ikomeje gutahura ububiko bw'ibiyobyabwenge
Polisi ikomeje gutahura ububiko bw’ibiyobyabwenge

CIP Rugigana yakomeje avuga ko n’abamotari bakomeje kugira uruhare mu gufasha abo bagore gutunda ibiyobyabwenge, aho babatwara babarangira inzira zinyuranye babinyuzamo.
Rugigana avuga ko abishora mu biyobyabwenge bakomeje guhombya igihugu, batibagiwe ubuzima bwabo ndetse n’imiryango yabo.

Ati “Icyo dukangurira abaturage batunda ibiyobyabwenge, ni ukubireka kuko barahombya igihugu, barafata umutungo w’igihugu bakawujyana mu bindi bihugu, ikindi ibiyobyabwenge birateza ibyaha by’urugomo kandi iyo babifashe imitungo yo mu ngo irahangirikira kuko biratwikwa”.

Ibiyobyabwenge byafashwe, biri mu bwoko bwa Blue Sky, African Gin, Chase Vodka, n’ibindi.

Ibyo biyobyabwenge bakomeje gutunda byinshi bivugwa ko babivana mu gihugu cya Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zitwa Drug Cartels zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo. Niyo Business ya mbere ku isi,kurusha uburaya no kugurisha intwaro. No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.

gatare yanditse ku itariki ya: 22-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka