Polisi igiye guteza cyamunara ibinyabiziga 530

Polisi y’u Rwanda irateganya guteza cyamunara ibinyabiziga byafashwe birimo moto 309, imodoka 2 n’amagare 219 byafatiwe mu turere dutandatu tw’Intara y’Iburasirazuba.

Tariki ya 6 Ukwakira 2022 Polisi yasohoye itangazo rihamagarira abantu kwitabira iyo cyamunara y’ibinyabiziga byafatiwe mu bikorwa (operations) binyuranye bya Polisi.

Iri tangazo rivuga ko Polisi y’u Rwanda imenyesha abantu bose ko hari ibinyabiziga byafatiwe mu bikorwa binyuranye (Operations) bikaba byaregeranyirijwe ku cyicaro cya Polisi muri buri Karere mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Kigali Today ko cyamunara izabera aho ibinyabiziga biparitse ku cyicaro gikuru cya Polisi kuri buri Karere, cyamunara yabyo ikaba iteganyijwe ku matariki akurikira:

Tariki 24/10/2022 saa 9h30 cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Nyagatare.

Tariki ya 25/10/2022 saa 9h30 cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Gatsibo.

Tariki ya 25/10/2022 saa 14h00 cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Kayonza.

Tariki ya 26/10/2022 saa 9h30 cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Rwamagana.

Tariki ya 27/10/2022 saa 9H30 cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Kirehe.

Tariki ya 27/10/2022 saa 14h00 cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Ngoma.

CP Kabera yagarutse ku mpamvu ituma ibi binyabiziga bitezwa cyamunara, ati “Mbere y’uko duteza cyamunara ibi binyabiziga byafashwe tubanza kwibutsa abaturarwanda bose ko itegeko riteganya ko ikinyabiziga cyose cyafatiriwe, ko iyo kirengeje ukwezi giparitse muri Parikingi ya Polisi gitezwa cyamunara”.

Polisi mbere y’uko iteza cyamunara, yibutsa abantu bose bishyuye amande ku makosa ibinyabiziga byabo byafatiwemo ko bakwihutira kujyana inyemezabwishyu ku cyicaro muri buri Karere aho ibinyabiziga biparitse bagatwara ibinyabiziga byabo, bitaratezwa cyamunara.

Ikindi yibukije abantu ni ukutajya kwiyitirira ikinyabiziga kitari icyabo kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

CP John Bosco Kabera avuga ko Polisi ibanza gutanga iri tangazo kugira ngo yibutse abafite ibinyabiziga byafashwe kwitabira kujya kubikurikirana bitarajya muri cyamunara.

Ati “Turasaba abantu bose bishyuye amande ku makosa ibinyabiziga byabo byafatiriwemo ko bakwihutira kujyana inyemazabwishyu kuri polisi bagatwara ibinyabiziga byabo bitaratezwa cyamunara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mwaramutseneza igitekerezo cyajye nukohabaho ingamba zokuvugurura mwipiganwa ryacyamunara kuko ibicito birihejuru cyane

Tuyizere eria yanditse ku itariki ya: 30-10-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza, none c cyamunara mukarere ka gakenke izaba ryari?

HABUMUREMYI Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 21-10-2022  →  Musubize

None nyabihu cyamunara izaba ryari

Babonangenda denys yanditse ku itariki ya: 20-10-2022  →  Musubize

Twifuzagakomugihe cya cyamunara hatabonekamo abakomisiyoneri kuberako harigihe bivanga muri cyamunara
1.nonese amatariki yo gusura twayabonye ark sebikorwa guhera sangahe -bikarangira sangahe

alias yanditse ku itariki ya: 19-10-2022  →  Musubize

Mwotubwira ihihe cyo gusura

Pierre yanditse ku itariki ya: 18-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka