Polisi igiye gusubukura gahunda ya #GerayoAmahoro

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera isubukurwa ry’ingendo hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’ingendo za moto, hagiye gusubukurwa gahunda ya #GerayoAmahoro yari yarasubitswe igeze mu cyumweru cya 13, kugira ngo hirindwe impanuka n’icyorezo cya Coronavirus.

Biteganyijwe ko ingendo z’imodoka zihuza intara zose n’Umujyi wa Kigali ndetse n’izikoresha moto, zisubukurwa kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Kamena 2020.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, mu kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ko kuva izo ngendo zigiye gusubukurwa, hagiye no gusubukurwa gahunda ya gerayo amahoro yari yasubitswe.

Kubera iyo mpamvu, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko isaba abakoresha umuhanda cyane cyane abashoferi kwirinda kuvugira kuri telefoni igihe batwaye ibinyabiziga, kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, kwirinda kurenza umuvuduko wagenwe ndetse n’ibindi bibujijwe.

Polisi y’u Rwanda kandi iributsa abatwara abagenzi kuri moto kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kwirinda kurenza umuvuduko wagenwe, kwibuka kwambara ingofero zabugenewe (casques) no kuzambika abagenzi, kwirinda gusesera hagati y’imodoka n’andi makosa yakurura impanuka zo mu muhanda.

CP John Bosco kabera ati “Ikindi, abagenzi na bo bagomba kutarebera amakosa ayo ari yo yose. Baba abamotari cyangwa abashoferi. Ikindi bagomba kwirinda gushushubikanya ababatwaye! Mwirinde kuvuga ngo nakererewe ihute”!

CP Kabera kandi yibutsa ababyeyi gufasha abana gukoresha neza umuhanda, cyane cyane akabibutsa kubabuza gukinira mu muhanda.

Igihe abana bari mu modoka, ababyeyi basabwa kubibutsa kutagenda bahagazemo ahubwo bose bakagenda bicaye kandi baziritse imikandara.

Muri rusange, Polisi y’u Rwanda ishimira Abaturarwanda uruhare bakomeje kugaragaza mu kwirinda Covid-19, ndetse n’uruhare rwabo mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro.

Polisi y’u Rwanda yibutsa Abaturarwanda ko kuva ku wa mbere tariki ya 01 Kamena 2020, gahunda ari ‘Rwanya COVID-19, Gerayo Amahoro’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka