Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitazabagwa amahoro, igihamya kikaba ari ababigerageje ariko bakahasiga ubuzima, abandi bagafatwa, abandi bagahunga.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki 19 Ukuboza 2019 ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 17.

Mu ijambo rye, agaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Kagame yavuze ko Igihugu cy’u Rwanda gihagaze neza.

Ati “Igihugu gihagaze neza pe!”

Yavuze ko kuba igihugu gihagaze neza, bituruka ku ruhare rwa buri wese ukora ibiteza igihugu imbere no ku ruhare rw’inshuti z’u Rwanda.

Ati “Iyo ntambwe tuba tumaze gutera, iba ikwiye gutanga imbaraga zo gukomeza mu nzira nziza turimo, tugakora byinshi biruseho, kandi na none byiza.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko iryo terambere ryifuzwa ritagerwaho mu gihe umutekano udahagaze neza. Yagize ati “Umutekano ni wo utuma buri wese abasha gukora imirimo ye, umutekano ni wo utuma igihugu kiba nyabagendwa, haba ku Banyarwanda ndetse no ku basura u Rwanda.”

Perezida Kagame yagaragaje ko uko igihugu kigenda gitera imbere, ari nako haduka ibigaragara ko bishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Yavuze ko ari ibikorwa bibi bikorwa n’abantu bake, bikagaragara nk’aho ibyo bikorwa ari byinshi.

Yavuze ko nko mu myaka ibiri ishize mu Rwanda hakomeje kugaragara ibikorwa by’abahungabanya umutekano, ariko na byo ngo biri mu marembera.

Abakibirimo na bo hari ubutumwa yabageneye, aho yagize ati “Bafite amatwi ariko barabwirwa ntibumve, bafite amaso ariko ntibabona, twagiye tubabwira ko uko byagenze ari uko bizagenda.”

Perezida Kagame yavuze ko abagaragara mu makuru batanga ubuhamya bw’uburyo bafatiwe muri ibyo bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bikwiye kubera isomo abandi babitekereza.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda ruhora ruhamagarira Abanyarwanda aho bari hose gutaha. Ati “Baze mu gihugu cyabo twese dusangiye, niba ari impaka tukajya impaka, niba ari uburenganzira bumva bafite bifuza kugezwaho ibyo na byo bikaganirwa tukareba icyakorwa.”

Perezida Kagame yongeye gushimira abaturage kubera uruhare bagira mu kwicungira umutekano bafatanyije n’inzego zishinzwe kurinda ubusugire bw’igihugu.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Kureba andi mafoto y’Umushyikirano, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka